Kuri uyu wa
Mbere, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze u Butaliyani mu irushanwa rya ICC
Women’s Challenge riri kubera mu Rwanda kuva tariki 18 Mata 2026 yuzuza
intsinzi ya kane muri iri rushanwa.
Wari umukino
wa 13 muri iri rushanwa muri rusange, maze u Butaliyani butsindira gutangira
bukubita udupira burwana no shyiraho amanota menshi byari bivuze ko u Rwanda
rugomba gutangira rujugunya udupira rububuza gushyiraho amanota.
Igice cya
mbere (First inning) cyarangiye u Butaliyani bushyizeho amanota 123, ikipe
y’igihugu y’u Rwanda isohoye abakinnyi barindwi babwo (Wickets) ibi byatumye
igice cya kabiri gitangira iyi kipe isabwa amanota 125 ngo itsinde uyu mukino.
Ibi u Rwanda
rwasabwaga rwabikoze muri Overs 19 n’udupira dutatu kuko bari bamaze gukuramo
ikinyuranyo cyari cyashyizwemo n’u Butaliyani, rushyiraho amanota 126 mu gihe
bwo bwasohoye abakinnyi bane b’u Rwanda.
Muri uyu
mukino Utagushimaninde Fanny w’u Rwanda niwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino
aho yakoze amanota 36 n’udupira 30.
U Rwanda
rwatsinze uyu mukino nyuma y’uko rwari rwatsinze Vanuatu ku kinyuranyo
cy’amanota atatu ku wa 26 Mata 2026, aho muri uyu mukino Merveille Uwase w’u
Rwanda ariwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino kuko yakoze amanota 60 n’udupira
43.
Iyi mikino
irakomeza kuri uyu wa Kabiri, aho ku isaha ya Saa Tatu za mu gitondo u Rwanda
rurakina n’ikipe y’igihugu ya Nepal, aho imikino yose iri kubera kuri Stade
Mpuzamahanga ya Cricket ya Gahanga.