Umukinnyi ukomeye w’ikipe y’igihugu muri Baskteball yambitse impeta uwo yihebeye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-22 06:40:10 Imikino

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 20 Kanama 2023, Nibwo umukinnyi rurangiranywa mu mukino wa Basketball usanzwe ari na Visi kapiteni w’ikipe y’igihugu, Ndizeye Dieudonne Gaston yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we, Karekezi Ruzindana Liliane.

Gaston yamwambikiye impeta mu birori byabereye muri Treasures of Ikoro mu Mujyi wa Kigali aho yasabiye Ruzindana Liliane ko yazamubera umugore undi arabyemera maze amuha urutoki rwa mukubita rukoko rw’ukuboko kw’ibumoso bamwambika impeta.

Gaston usanzwe ukinira Patriots BBC, yavuze ko ikintu cyatumye amuhitamo mu bandi bakobwa ngo azamubere mama w’abana be ari uko bahuje ibintu byinshi nkuko ikinyamakuru Isimbi kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati “impamvu namuhisemo ni imico ye. Ni umukobwa nasanze njye na we hari ibintu byinshi duhuje, niyo mpamvu nahisemo ko yazambera mama w’abana banjye.”

Gaston yahisemo kwambika umukunzi we Karekezi Ruzindana Liliane impeta y’urukundo nyuma y’umwaka urenga bakundana, baranateganya gukora ubukwe mu minsi ya vuba.


Related Post