Ku wa
Gatatu, Sena ya Zimbabwe yemeje ku bwiganze bukomeye impinduka zitavugwaho
rumwe mu Itegeko Nshinga, zishobora gutuma Perezida Emmerson Mnangagwa akomeza
kuyobora igihugu kugeza mu mwaka wa 2030.
Izi mpinduka
zashyigikiwe cyane n’ishyaka riri ku butegetsi rya ZANU-PF, rifite ubwiganze
busesuye mu Nteko Ishinga Amategeko kandi rimaze kuyobora Zimbabwe kuva yabona
ubwigenge mu 1980.
Nyuma yo
kwemezwa na Sena, uyu mushinga w’itegeko usigaje gushyirwaho umukono na
Perezida Mnangagwa kugira ngo utangire gukurikizwa.
Perezida wa
Sena, Mabel Chinomona, yatangaje ko abasenateri 75 batoye bashyigikira iri
vugurura, mu gihe bane gusa baryamaganye.
Mbere yaho,
ku wa 18 Kamena, Umutwe w’Abadepite nawo wari wamaze kuryemeza ku majwi 216
kuri 42.
Mu ngingo
zikomeye zikubiye muri iri vugurura harimo kongera igihe cya manda ya Perezida
n’icy’abagize Inteko Ishinga Amategeko kikava ku myaka itanu kikagera ku myaka
irindwi.
Nibyemezwa
burundu, manda ya kabiri ya Perezida Mnangagwa yagombaga kurangira mu 2028
izongerwa kugeza mu 2030.
Hari kandi
indi ngingo itavugwaho rumwe iteganya ko Perezida atazongera gutorwa
n’abaturage mu matora rusange nk’uko byari bisanzwe kuva mu 1987, ahubwo
agatorwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
Abatavuga
rumwe n’ubutegetsi basobanuye izi mpinduka nk’icyo bise “ihirikwa ry’Itegeko
Nshinga rikozwe mu buryo bwemewe n’amategeko”.
Bavuga ko
zigamije gukomeza gushimangira ubutegetsi bwa ZANU-PF no kugabanya amahirwe
y’impinduka za politiki muri iki gihugu gikungahaye ku mutungo kamere.
Mu gihe
abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagerageje gukangurira abaturage kwamagana iri
vugurura, bamwe batangaje ko bahuye n’iterabwoba, gufungwa ndetse n’ihohoterwa
bavuga ko ryakozwe n’abantu bakekwaho gukorana n’inzego za leta.
Umuryango
uharanira uburenganzira bwa muntu wa Human Rights Watch watangaje muri Werurwe
ko hahaye ibikorwa byo gutera ubwoba no guhohotera abantu barwanya izi
mpinduka.
Uyu muryango
wavuze ko mu mezi ashize, polisi n’abantu bitwaje intwaro batamenyekanye bagize
uruhare mu gutera ubwoba, gukubita no gutoteza abantu bagaragaje kutemera iryo
vugurura.
Perezida
Mnangagwa, uzwi ku izina ry’akabyiniriro rya “Ingona” (The Crocodile) kubera
uburyo akoresha ubutegetsi butavugwaho rumwe, yageze ku butegetsi mu 2017 nyuma
y’ihirikwa rya Robert Mugabe, wari umaze imyaka 37 ayobora igihugu.
Ubwo Inama
y’Abaminisitiri yemezaga uyu mushinga muri Gashyantare, ubutegetsi bwavuze ko
ugamije “gushimangira ituze rya politiki no gukomeza gahunda z’iterambere igihe
kirekire kugira ngo zigerweho neza.”
Icyakora
impuguke mubya politike y’icyo gihugu bavuga
ko iri vugurura rishobora guhindura bikomeye uburyo demokarasi ikorwa muri
Zimbabwe no kongera impaka ku gihe abayobozi bamara ku butegetsi.
Like This Post? Related Posts