• Imyidagaduro / ABAHANZI

Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo cyategetse gukomeza gukurikiranwa afunze by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Amakuru dukesha abo mu muryango  ni uko ku wa 2 Gicurasi 2026, DC Clement n’abamwunganira mu mategeko bamaze gutanga ubujurire mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, bajuririra icyemezo cyafashwe.

Icyemezo gifunga DC Clement iminsi 30 y’agateganyo cyafashwe ku wa 30 Mata 2026 nyuma y’uko ku itariki 27 Mata Niyigaba yari yaburanye asaba ko yakurikiranwa adafunze.

Urukiko rwagaragaje ko impamvu rwashingiyeho rutegeka ko Niyigaba akurikiranwa afunze ari uko hari impamvu zikomeye zituma ibyaha bine akekwaho abikurikiranwaho afunze

Indi mpamvu ni uko atabashije kugaragaza ingaruka umuryango we wagizweho no kuba akurikiranywe mu butabera ngo bibe byarashingiweho bemeza ko agomba kuburana adafunze ngo ajye kuwitaho nk’uko yari yabisabye.

Niyigaba yari yaburanye yemera ibyaha byose akurikiranyweho abisabira imbabazi avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko ishuri yubakanye na mugenzi we ryari riri gusenywa.

Akurikiranyweho ibyaha birimo kwangiza ikintu cy’undi ku bw’inabi, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko, gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe imirimo rusange n’icyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta.

Niyigaba yatawe muri yombi ku wa 31 Werurwe 2026 nyuma yo gushyira amashusho ku rubuga nkoranyambaga rwa X agaragaza inyubako z’ishuri avuga ko yari afatanyije n’undi mu Murenge wa Jabana muri Gasabo ziri gusenywa mu buryo yagaragaje ko ari akarengane.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments