Tariki ya 03
Gicurasi 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba
Abatutsi mu duce tumwe tw’Igihugu. Iyi nyandiko igaragaza hamwe mu hantu hiciwe
Abatutsi uyu munsi, harimo abiciwe kuri ADEPR ya Gihundwe, ku Ibambiro i Nyanza
n’ahandi.
1. Abatutsi
biciwe kuri ADEPR ya Gihundwe, Rusizi
ADEPR
Gihundwe yubatse mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe, akaba ari naho
hatangiriye Itorero ADEPR mu Rwanda. Muri Mata 1994, mu rusengero rwa ADEPR
Gihundwe no muri Groupe Scolaire Gihundwe hahungiye Abatutsi bari baturutse mu
zahoze ari Komine Kamembe na Cyimbogo ahitwa Nyakanyinya, Mutimasi, Murangi,
Ruganda.
Abatutsi
batangiye guhungira Gihundwe kuwa 14/04/1994 nyuma ya saa sita nka saa cyenda,
ariko ubuyobozi bw’Itorero bwari bwabanje kwanga ko Abatutsi binjira mu kigo,
ariko butangiye kwira baje kubareka barinjira. Bukeye bwaho Interahamwe
zarinjiye zicamo Umututsi umwe ziragenda. Perefe BAGAMBIKI Emmanuel wa
Cyangugu, amaze kumenya ko Abatutsi bahungiye muri ADEPR Gihundwe no muri Groupe
Scolaire Gihundwe yaje kubatwara abajyana muri sitade Kamarampaka ababeshya ko
ariho bazacungirwa umutekano. Ntabwo bahise babyemera kuko bari bazi ubugome
bwe.
Ku wa
03/05/1994 nka saa yine mu gitondo nibwo Abanyeshuri batatu bigaga i Gihundwe
bakomokaga mu Ruhengeri na Byumba bari barimuwe n’imirwano yaberaga aho
bakomokaga, imiryango yabo ikaba yari yarazanywe Nyacyonga nk’impunzi, bakaba
bari bayobowe n’umunyeshuri mugenzi wabo wirirwaga akora Jenoside hirya no hino
muri Rusizi, bagiye guhuruza Abasirikare.
Haje
abajendarume batatu begeranyiriza Abatutsi bari bahungiye mu kigo, babahuziza
mu gikoni cy’Abanyeshuri barabarasa, banabateramo gerenade.
2. Abatutsi
biciwe ku Ibambiro, Nyanza
Ku i Bambiro
ni mu yahoze ari Komine Muyira, Segiteri Matara, Serire Rugunga; ubu ni mu
Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibilizi, Akagali ka Cyeru mu Mudugudu wa Rutete.
Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye mu Gihugu ku itariki ya 07/04/1994
ntabwo yahise ihagera bafashe igihe cyo kuyicengeza no gushishikariza abaturage
kubyumva ndetse no kuyikora.
Mu gace
k’Amayaga, by’umwihariko mu Murenge wa Kibirizi, Jenoside yakorewe Abatutsi
yatangiye gukorwa mu matariki ya 19/04/1994 nyuma y’imbwirwaruhame Perezida
Sindikubwabo yakoreye i Butare avuga ko abantu bigize ba ntibindeba.
Abatutsi
batangiye guhigwa bukware, kwicwa, gutwikirwa, gusenyerwa no kunyagwa ibyabo.
Ubwo bahise batangira gukwira imishwaro, gutatana, kwihisha no guhunga kuko
bari batereranywe n’abaturanyi. Guhiga bukware Abatutsi byarakomeje ariko
bigeze hagati abicanyi bayobya uburari batanga amatangazo ko hatanzwe ihumure
ko abagore n’abana cyane cyane ab’abakobwa batagomba kwicwa, ko bazabarindira
ku i Bambiro.
Ibyo
byatumye abari bafite aho bihishe basohoka maze bose bajya ku i Bambiro ndetse
bamwe bambika abana bato b’abahungu udukanzu tw’abakobwa kugira ngo
biyoberanye.
Kubera ko
bagiye ku i Bambiro bazi neza ko bagiye kuharindirwa umutekano byageze ku
itariki ya 01/05/1994 hari umubare w’abagore n’abana basaga 454 bahahuriye.
Muri iyo minsi y’ubuzima bwo ku i Bambiro, abicanyi barazaga bakarobamo abo
bashaka bakajya kubica abandi bakajya kubakorera iyicarubozo bakorerwa
ihohoterwa rishingiye ku gitsina (kubagira abagore babo ku gahato). Abicanyi
bamaze kubona ko umugambi wabo wagezweho w’uko abagore n’abana bahurijwe ku i
Bambiro bacuze umugambi wo kuza kuhabicira ku itariki ya 03/05/1994.
Ku itariki
ya 3/5/1994, abicanyi baje bafite intwaro gakondo z’ubwoko bwose, bambaye
amakoma bavuza amafirimbi bagota ku i Bambiro hose batangira kwica. Babanje gucuza
ababyeyi, babambika ubusa, kubafata ku gahato, kubabwira amagambo mabi
(ubwirasi bwanyu, agasuzuguro kanyu, ubwibone, …) barangiza gukora ibyo bakora
bakabatema bakabajugunya mu musarane bamwe na bamwe batarahwana. No kubica
byakorwaga mu byiciro bijyanye n’imyaka habanjemo abana, hakurikiraho abakobwa
b’abangavu, abakobwa bigiye hejuru, hakurikizwaho abagore b’amajigija
n’abakuze.
Ibyo
barabikoze biba umuganda w’umunsi wose ariko mbere yo gutangira kubica
barabanje bica umusaza Diyonizi Nzaramba wari ukuze cyane bari barasize
babishaka ngo azasigare ari icyigisho cy’uko umututsi yasaga. Ni we babanje mu
musarani kugira ngo bivure umwaku w’amaraso y’abagore n’abana b’Abatutsi
atazabasama. Uwo niwe mugabo umwe rukumbi wiciwe aho.
Birumvikana
ko mu gihe babonye Interahamwe zambaye amakoma, bafite intwaro gakondo bavuza
amafirimbi, bagabweho igitero bagize ubwoba bwinshi, bamwe bagerageje gucika no
kwirukanka ariko bakabirukankana bakabica abandi bakabagarura. Abandi bari
bafite intege nke bahebeye urwaje bakomeza gusenga. Ubwo rero barishwe
karahava, bakira urupfu, bariyakira ku buryo abenshi batemwaga ariko ntibatake
bagapfa nk’intama.
Abagize
uruhare muri ubwo bwicayi:
Safari Jean
Bosco yari Umugenzuzi w’amashuri (inpecteur) muri Komini Ntyazo akaba umuhungu
w’umucuruzi ukomeye cyane witwaga Mubiligi Athanase, ni we wari warazanye MDR
muri ako gace nyuma aza guhinduka MDR Power.
Uyu yajyaga
gufata amasomo y’uko bazakora Jenoside kwa Bandora ku Ruhuha. Yarafunzwe aho
afunguriwe yahise atorokera muri Malawi aho ari kumwe n’abo bavukana.
Kageza Jean
Nepomuscene na we yari umucuruzi ukomeye akaba ari mu bantu bayoboraga ibitero.
Rudali
Félicien na we yari umucuruzi akaba ari mu bantu bagize uruhare rukomeye.
Hanyurwimfura
Antoine ni mwishywa wa Sindikubwabo Theodore, akaba yari umukozi
w’amasuku mu rukiko rwa kanto rwa nyamiyaga; na we ari mu bantu bari mu bitero
ndetse wanahuruje igitero cyo ku Muyira.
Mirenzo
n’abahungu be bari impunzi z’Abarundi bari bashyushye cyane mu bwicanyi;
Ndolikimpa Aphrodice yahoze ari Burigadiye wa Komini Ntyazo; Ntabuye Sylvain
yari umwarimu muri CERAI ariko ari bwo akirangiza amashuri; ni we wazaga
guhitamo abakobwa asambanya na we yari mu bajyaga gufata amasomo kwa Bandora ku
Ruhuha. Nomani yari Interahamwe y’i Bugesera yari yarahahungiye imirwano
y’inkotanyi ari kumwe n’izindi Nterahamwe bazanye; gashushure Ernest ni
umwarimu wagendanaga indangururamajwi ari mu modoka abwira abantu ko hatanzwe
ihumure kandi abashuka; Hari kandi Rugwizangoga, Bazindyiki Antoine n’abandi…
Hari n’uwari
umwana witwa Montfort akaba umwuzukuru w’uwitwa Rutare wasambanyije abana
bangana aranabica, yarafunzwe, afungurwa mu bana kuko yari afite imyaka 10
y’amavuko gusa.
Ubwicanyi
bwibasiye Abatutsi bwarakomeje mu duce dutandukanye tw’Igihugu, bukorwa kimwe,
ni ukuvuga ko uwitwa Umututsi wese yishwe, abenshi bishwe bahunga. Kuri iyi
tariki abenshi biciwe mu nyubako z’ubuyobozi, Komini no mu nsengero kuko abantu
bibeshyaga ko bashobora kuharokokera.