Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RDF na Polisi) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado ku bufatanye n’iza Mozambique n’abaturage baho bakoze umuganda rusange mu rwego rwo gusukura umujyi.
Ni umuganda
wabaye kuri uyu wa 2 Gicurasi 2026 aho wabereye mu mujyi wa Mocímboa da Praia,
mu ntara ya Cabo Delgado.
Ubuyobozi
bw’umujyi ndetse n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda bishimiye iki gikorwa,
bashimangira ko kubungabunga imibereho myiza y’abaturage ari inshingano za buri
wese , ndetse no gukomeza ubufatanye.
Uretse
gucunga umutekano, Ingabo na Polisi by’u Rwanda muri Mozambique bakora n’ibindi
bikorwa binyuranye byo gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza harimo ubuvuzi,
kubaha ibikoresho by’isuku ndetse no guha abana ibikoresho by’ishuri.
Ku wa 9 Werurwe
2026 zashyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Macomia inyubako igizwe n’ibyumba
bitatu by’amashuri n’ibiro bibiri byo ku Ishuri ribanza rya Macomia, byasanwe
nyuma y’uko ibikorwa byo kuryubaka byahagaritswe n’ibitero by’iterabwoba
byibasiye aka karere.
Kuva muri
Nyakanga 2021, Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zifatanya mu
kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarahungabanyijwe
bikomeye n’umutwe wa Ansar al Sunnah.
Kuva inzego
z’umutekano zatangira gukorera muri Cabo Delgado, zirukanye ibyihebe, zibikura
mu birindiro bihoraho byari byarashinze mu turere dutandukanye, bihungira mu
mashyamba na ho zirabihasanga, zirabitsinsura.
Nyuma yo gutsinsura ibi byihebe, abaturage bari barahunze basubiye mu ngo zabo, ibikorwaremezo birimo umuriro w’amashanyarazi birongera birakora.