Urukiko rwa Masaka muri Uganda rwakatiye Umunyarwanda Festo Mugabe Nkotanyi na Nathan Karamuzi igifungo cy’imyaka itatu cyangwa kwishyura ihazabu y’Amashilingi 300.000 nyuma yo kubahamya kubeshya abaturage ko bavura agakoko gatera SIDA.
Ubushinjacyaha
bwasobanuye ko aba Banyarwanda bagaragaye kuri Golf Lane Hotel i Masaka tariki
ya 30 Mata 2026, bagurisha imiti gakondo Amashilingi ari hagati ya 150.000 na
300.000, babeshya abaturage ko ivura iki cyorezo.
Bwari bwasabye urukiko kubakatira igihano gikomeye mu rwego rwo
gutanga isomo no ku bandi bakora ibinyuranyije n’amabwiriza agenga ubuvuzi,
kubera ko bayobeje abaturage, batuma bizera ko SIDA igira umuti cyangwa
urukingo kandi atari byo.
Umucamanza muri uru rukiko, Abdallah Kayiza, yavuze ko ubwo bari
mu rubanza, bemeye icyaha banasaba imbabazi, ntibagora ubutabera kandi ko ari
ubwa mbere bari bakukiranyweho ibyaha, bityo ko izo ari impamvu zituma
boroherezwa igihano.
Kayiza yatangaje ko Mugabe na Karamuzi bakatiwe igifungo
cy’imyaka itatu cyangwa se gutanga ihazabu y’Amashilingi 300.000, abamenyesha
ko niba batanyuzwe n’imikirize y’urubanza, bashobora kujurira.
Urukiko rwa Masaka rwategetse ko imiti y’ibyatsi aba Banyarwanda
bafatanywe yajyanwa muri laboratwari y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge
bw’imiti kugira ngo ikorerwe isuzuma.