Urwego
rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko umuhango wo Kwita Izina
abana b’ingagi ku nshuro ya 21 uzaba ku itariki ya 4 Nzeri 2026.
Uyu muhango
uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze, uhuza abantu batandukanye, aho abana
b’ingagi bahabwa amazina, hagamijwe gushimangira uruhare rw’abaturage mu
kubungabunga ibidukikije no kurengera ingagi zo mu misozi.
Uyu muhango
witabirwa n’ibihumbi by’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda by’umwihariko abari
mu rwego rw’ubukerarugendo.
Umwaka
ushize ubwo uyu muhango wabaga ku nshuro ya 20 hiswe amazina abana b’ingagi 40
bakomoka mu miryango 15.
Uyu muhango
witabiriwe n’ibyamamare biturutse mu bice bitandukanye by’Isi harimo Michelle
Yeoh Todt, umukinnyi wa filimi w’icyamamare ukomoka muri Malaysia akaba
anakorana n’Umuryango w’Abibumbye mu kubungabunga uyu mubumbe dutuyeho.
Hari
n’abandi barimo David S. Marriott ni umushoramari w’Umunyamerika, Sang-Hyup Kim
ni Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere rishyigikira
Ibidukikije, Suzan Chin ni Visi Perezida ushinzwe ibijyanye n’Igenamigambi
n’Iterambere, akanaba ukuriye ibijyanye no gushushanya imbata z’imishinga muri
Wildlife Conservation Society n’abandi.