• Amakuru / MU-RWANDA


Perezida Paul Kagame yageze i Gaborone muri Botswana, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri agiye kugirira muri iki gihugu cyo muri Afurika y’amajyepfo.

Perezida Kagame ubwo yageraga muri Botswana kuri uyu wa 6 Gicurasi 2026, yakiriwe na mugenzi we wa Botswana, Duma Boko, ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Sir Seretse Khama.

Byitezwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 6 Gicurasi 2026, Perezida Kagame na Perezida Boko, baza kugirana ibiganiro, bikurikirwe n’ibindi biza kugirwamo uruhare n’abayobozi ba Botswana n’ab’u Rwanda, mbere yo kugirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Biteganyijwe ko ibihugu byombi biza gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye arimo gukuriranaho imisoro icibwa ubugira kabiri ku bicuruzwa biva muri ibi bihugu.

Byitezwe kandi ko hashyirwa umukono ku masezerano yo gukuriranaho viza, ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, mu bukungu, ubucuruzi n’ishoramari.

Biteganyijwe ko kandi Urwego rw’u Rwanda rw’Iterambere (RDB) ruza kugirana amasezerano n’urwa Botswana mu gihe ku mugoroba wo ku wa 6 Gicurasi 2026, Perezida Kagame yakirwa ku meza na mugenzi we, Duma Boko.

Ku wa 7 Gicurasi 2026 Perezida Kagame azatemberezwa Ikigo cya Botswana gicuruza Diamant kiri mu Murwa Mukuru, Gaborone.

Mpere y’uru ruzinduko abayobozi bakuru ku ruhande rwa Botswana n’u Rwanda bahuriye mu biganiro ku ishoramari n’ubucuruzi.

Ibi biganiro byahuje impande zombi byatangiye ku wa 5 Gicurasi, bikomeza no kuri uyu wa 6 Gicurasi 2026.

Ku ruhande rw’u Rwanda byitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Juliana K Muganza, abari muri Guverinoma ndetse n’abahagarariye abikorera.

Ibiganiro byabayeho ni ibya kabiri bya Komisiyo y’ubutwererane ihuriweho n’ibihugu byombi. Byari bigamije kwiga bwa nyuma ku masezerano mashya y’ubufatanye agamije kongera imbaraga mu mikoranire y’ibihugu byombi no kuyagura.

U Rwanda na Botswana bifite umubabo uhamye. Bifatanya mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, mu gisirikare, dipolomasi, ubufatanye mu by’umutekano, ubuhinzi ishoramari n’ibindi.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments