Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yasabye imbabazi Abanye-Congo, avuga ko yahagaritse umugambi wo gutegura igitero ku Rwanda nyuma yo gusanga yari yarahawe amakuru atari yo ku bushobozi bw’igisirikare cy’igihugu cye.
Ibi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa ku wa 6
Gicurasi 2026, aho yagarutse ku mvugo yari yaravuze mu 2023 ubwo yiyamamazaga,
yavugaga ko RDC ishobora kugaba igitero ku Rwanda.
Mu Ukuboza 2023, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, Tshisekedi yari
yavuze amagambo akomeye avuga ko igisirikare cya RDC gishobora kurasa i Kigali gihagaze i Goma, ndetse anavuga ko mu gihe habayeho ubushotoranyi azasaba Inteko
Ishinga Amategeko uburenganzira bwo gutangaza intambara.
Mu kiganiro giheruka, umunyamakuru yamwibukije ayo magambo amubaza ku
cyerekezo cy’umutekano w’igihugu, maze asubiza ko nyuma y’isesengura yasanze
igisirikare cya RDC FARDC kidafite ubushobozi bwuzuye bwo kujya mu ntambara
nk’iyo.
Yavuze ko yasanze hari ibibazo bikomeye birimo kubura ibikoresho,
amasasu, imyambaro, ndetse n’icengezamatwara ry’imbere mu ngabo, bigatuma
igihugu kidashobora kwihutira intambara.
Tshisekedi yavuze ko amakuru yari yarahawe mbere atari ukuri, bityo
bikaba byaramuteye gufata imyanzuro itari yo, ari na yo mpamvu yasabye imbabazi
abaturage.
Yavuze ko aho gutegura intambara, igihugu cyahisemo inzira ya dipolomasi
no gushaka amahoro, mu gihe gikomeje gukorana n’abafatanyabikorwa mu kugarura
umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Yongeyeho ko nubwo hari intambwe zimaze guterwa mu kongera ubushobozi
bw’igisirikare, hakiri urugendo rurerure rwo kubaka inzego z’umutekano zikomeye
kandi zihuza igihugu.
Iyi mvugo nshya ya Perezida Tshisekedi ifatwa nk’impinduka ikomeye mu
buryo ubuyobozi bwa RDC bujyana politiki y’umutekano n’umubano n’akarere.