Inteko
ishinga amategeko ya uganda yemeje itegeko rishya ritavugwaho rumwe rigamije
kugenzura, ndetse no guhana bamwe mu bohereza cyangwa bahabwa amafaranga
aturuka mu mahanga.
Iri tegeko
ryashyizweho mu rwego rwo “kurinda ubwigenge bw’igihugu”, ariko rikomeje guteza
impungenge mu baharanira uburenganzira bwa muntu n’abatavuga rumwe
n’ubutegetsi.
Ubuyobozi
bwa uganda, buyobowe na Perezida Yoweri Museveni, buvuga ko iri tegeko rigamije
gukumira ingereranyo z’amahanga mu bibazo by’imbere mu gihugu.
Riteganya ko
abantu cyangwa imiryango yakira inkunga zo hanze zifatwa nk’izibangamiye
inyungu z’igihugu bashobora kwitwa “abakozi b’abanyamahanga”
Nubwo iri
tegeko ryateje impaka, hari ingingo zimwe zavuguruwe:
havanyweho
igitekerezo cy’uko Abanya-Uganda baba mu mahanga bafatwa nk’“abanyamahanga”
ibigo
by’ubuvuzi, amadini n’amashuri makuru n’ubushakashatsi ntibizajya bisaba
uruhushya rwa Minisiteri y’Umutekano kugira ngo byakire inkunga
Ibi
byafashwe nk’intambwe yo kugabanya ubukana bw’iri tegeko.
Abatavuga
rumwe n’iri tegeko bavuga ko rishobora:
kugabanya
ubwisanzure bw’imiryango itari iya Leta (ONG)
gukumira
itangazamakuru ryigenga no kubangamira ibikorwa by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi
Bavuga ko
rishobora gukoreshwa mu gucecekesha abatavuga rumwe na Leta.
Iri tegeko
riteganya ibihano bikomeye ku barenze ku mategeko:kugera ku myaka 10 y’igifungo
ku utanditse neza no kugera ku myaka 20 ku byaha bikomeye nko “guhungabanya
ubukungu”
Ibi byatumye
ryamaganwa n’imiryango itandukanye.
Nubwo hari
kunengwa gukomeye n’ubusabe bwo kurihagarika, iri tegeko ryemejwe n’abadepite
benshi nyuma y’impaka zikomeye.
Abashyigikiye
iri tegeko bavuga ko ari ingenzi mu kurinda inyungu z’igihugu, mu gihe
abarirwanya bavuga ko rishobora guhungabanya demokarasi.
Itegeko
rishya rya uganda rigenga amafaranga ava mu mahanga riri mu byateje impaka
zikomeye, hagati yo kurinda ubwigenge bw’igihugu no kubahiriza uburenganzira
bwa muntu.
Ibi
bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’imiryango itandukanye no ku miyoborere
y’igihugu muri rusange.
Like This Post? Related Posts