• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Rusizi kabarizwa mu Burengerazuba bw'u Rwanda habonetse abarwayi b'icyorezo cya Cholera, bamwe kugeza na n'ubu baracyarwariye mu bitaro ariko bagaragaza ibimenyetso ko batarembye mu gihe hari abamaze gukira iki cyorezo bagasubira mu miryango yabo.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel yavuze ko muri aka Karere iki cyorezo cya Cholera cyahagaraye cyakora abarwayi bitaweho hakaba basigaye batatu mu bitaro bakiri kwitabwaho. Yagize ati "Ni byo koko muri iyi minsi twagize abarwayi bagaragaje ibimenyetso bya cholera, bitabwaho, barakira basubira mu miryango yabo, hasigaye 3, bakiri kwitabwaho n’abaganga kandi bameze neza.".

Cholera ni icyorezo ubusanzwe inzobere mu buvuzi zemeza ko akenshi gituruka ku kurya ibiryo byanduye cyangwa kunywa amazi yanduye cyangwa se ukaba ufite umwanda ku mubiri.

Iki cyorezo akenshi gifata abantu batuye mu bice bitagira amazi meza cyangwa ababa mu bucukike nko mu nkambi z'impunzi cyangwa se abadafite ubwiherero busukuye.

Ibimenyetso bya Korera ni ukuruka no guhitwa cyane, kugira inyota nyinshi, umunaniro ukabije ndetse no kubura amazi mu mubiri. Iyo umurwayi wa Korera atitaweho vuba ashobora kugwa igihumure cyangwa agapfa.

Mu kuvura iyi ndwara hibandwa ku guha abarwayi bayo amazi y'umunyu n'isukari bivanze, kubaha imiti ya antibiyotike cyangwa baba barembye cyane bagaterwa amazi yitwa IV Fluids anyuzwa mu mitsi.

Imibare y'umuryango mpuzamahanga ishami ryita ku buzima (WHO) igaragaza ko ku isi yose abantu bari hagati ya miliyoni imwe n'ibihumbi 300 ndetse na miliyoni 4 bandura iyi ndwara buri mwaka, Ni mu gihe iyi ndwara buri mwaka ku isi yose ihitana abantu bari hagati ya 21,000 n'ibihumbi 143.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments