• Amakuru / MU-RWANDA


Iradukunda Théophile w’imyaka 28 na Mutoni Marie Chantal w’imyaka 25, bakoraga kuri station ya lisansi, bahiriye mu nzu yo ku kazi barapfa mu nkongi y’umuriro yabaye mu Karere ka Rusizi.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kimbogo, Akagari ka Karangiro, mu Murenge wa Nyakarenzo, ku wa 4 Gicurasi 2026 mu masaha y’ijoro.

Amakuru y’ibanze agaragaza ko ahagana saa tatu z’ijoro, imodoka yari imaze gupakurura lisansi kuri station, ari bwo Mutoni Marie Chantal, wari usanzwe ushinzwe isuku, yinjiye mu nzu yo kuruhukiramo nyuma yo gukora akazi ke.

Muri icyo gihe, Iradukunda Théophile wari umupompisite, yari amaze kwinjiza ibikoresho byakoreshwaga mu kuvidura lisansi, ariko bikekwa ko hari ibisigaye bya lisansi byari bikiri kujojoba, bishobora kuba ari byo byateje inkongi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel Sindayiheba Phanuel, yihanganishije imiryango yabuze ababo, avuga ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

Mutoni Marie Chantal yasize abana babiri barimo uruhinja rw’amezi atatu, mu gihe Iradukunda Théophile we yari akiri ingaragu.

Ibindi bireba muri iyi video


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments