Kuri uyu wa
Gatanu Colonel Désiré Migambi Mungamba, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye
hagati y’Ingabo n’abaturage muri RDF,yifatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze
mu Karere ka Gatsibo mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe
Abatutsi.
Ni mu
gikorwa cyo kwibuka no guha icyubahiro abayobozi b’icyahoze ari amakomini ya
Murambi, Gituza, Muhura, Ngarama na Bwisige ( ibice ubu bibarirwa mu Karere ka
Gatsibo) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Col Migambi
yagaragaje uruhare rukomeye Ingabo za RPA zagize mu guhagarika Jenoside no
kubohora igihugu, ingaruka z’ubuyobozi bubi bwacengezaga amacakubiri ndetse
bukanategura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi
Mukuru ushinzwe ubufatanye hagati y’ingabo n’abaturage yakomeje asaba abayobozi
bo mu karere ka Gatsibo, cyane cyane urubyiruko, kuba intangarugero, birinda
amacakubiri.
Yabasabye
kandi kwimakaza indangagaciro z’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, no kwirinda ibiyobyabwenge bikomeje kugira
ingaruka mbi ku rubyiruko rwinshi.
Like This Post? Related Posts