Minisitiri
w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva Justin yageze muri Djibouti aho yagiye
guhagararira Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu irahira rya Perezida Ismaïl
Omar Guelleh watorewe gukomeza kuyobora icyo gihugu mu matora yabaye muri Mata
2026.
Dr
Nsengiyumva yageze muri Djibouti kuri uyu wa 8 Gicurasi 2026 yakirwa na mugenzi
we w’iki gihugu, Abdoulkader Kamil Mohamed.
Ismaïl Omar
Guelleh, w’imyaka 78 y’amavuko, yatorewe gukomeza kuyobora iki gihugu muri
manda ya gatandatu mu matora yabaye muri Mata 206, yarangiye agize amajwi 97,
81%, ahigitse Mohamed Farah Samatar, wagize amajwi 2,19%.
Umuhango wo
kurahira uteganyijwe kuba ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Gicurasi 2026.
Umubano w’u
Rwanda na Djibouti umaze igihe kinini uhagaze neza. Impande zombi, zibinyujije
muri komisiyo ihuriweho yo ku rwego rwa Minisiteri zihurira mu nama zihoraho zigamije
kureba amahirwe yo kwaguriramo ubufatanye.
Ibihugu
byombi byari bisanzwe bifitanye andi masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere
ubucuruzi, ubwikorezi bwo mu kirere, ikoranabuhanga, umutekano w’ishoramari no
gukurikiraho abadipolomate ikiguzi cya ‘visa’.
Hashingiwe
ku mubano mwiza uri hagati y’ibi bihugu, Djibouti yahaye u Rwanda hegitari 60
z’ubutaka burimo uburi hafi y’icyambu n’ubundi buri mu cyanya cyahariwe
ubucuruzi, na rwo ruyiha ikibanza cya hegitari 10 mu cyanya cy’inganda i
Masoro.