Ibirori
bya Zacu Gala Bimaze kumenyerwa ko
ryitabirwa n’abakomeye muri
Sinema nyarwanda ndetse no muri
Muzika bitegurwa na Zacu
Entertainment bigiye kongera kwizihizwa
Ku nshuro ya Gatatu .
Binyuze mu
butumwa Ubuyobozi bwa Zacu Entertainment
bwanyujije ku mbuga nkoranyambaga
bwateguza Abakunzi ba Sinema
Nyarwanda kuzirikana itariki
bizabera mu mpera z’Uyu mwaka .
Umwaka
ushize ubwo ibyo birori byabaga ku nshuro yabyo ya Kabiri
Muri M Hotel ,Misago Nelly Wilson washinze Zacu TV akaba
n’Umuyobozi Mukuru wa Zacu Entertainmeny
mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru yavuze ko uruganda rwa sinema mu Rwanda
rugeze ahantu ho kwishimira, ko imbogamizi igihari ari ubushobozi bukiri buke
ndetse nta n’amashuri ya sinema ari mu Rwanda.
Yavuze ko
kuri iyi nshuro ibi birori byari bitandukanye n’ibyabanje. Ati “Ubushize
twatumiye abantu twakoranye nabo nka Zacu, ariko ubu twashakaga ubufatanye
hagati y’abahanzi, abo muri sinema n’abayobozi. Twatumiye abantu bashobora
kuzahura uruganda rukazamuka.
Muri ubwo butumwa
‘Zacu Entertainment’ bwatangaje ko ibi birori bya ‘Zacu Gala’ bizaba ku
wa 18 Ukuboza 2026, ndetse bikazarangwa n’impinduka zirimo kuba n’abafana
bazahabwa amahirwe yo kubyitabira.
Gusa aya
makuru y’uko abafana bashobora kuzahabwa
uburyo bwo kwitabira ibyo birori byitabirwa n’abakinnyi ba Sinema Nyarwanda
bakundwa atarajya hanze neza ,amakuru
dukesha bamwe mu bari hafi cyane
na Zacu Entertainment
badutangarije ko iyo gahunda iri
gutegurwa neza kugira
bazashyirirweho uburyo nabo kwitabira
ibyo birori biba biryoheye
Ijisho .
Kuri iyi
nshuro abifuza kwitabira ibi birori bazahabwa uburyo bwo kwishyura amafaranga
azabahesha ubutumire, icyakora bakazasabwa kuzaba bujuje amategeko n’amabwiriza
y’ibi birori.
Uretse iki
ubuyobozi bwa Zacu Entertainment burifuza kongera umubare w’ibyamamare batumira
ndetse bakongeraho no gushyiraho abahanzi bazasusurutsa abazabyitabira.
Ibi birori
byatangiye mu 2024, bikaba byaratangiye bihuza abakinnyi ba sinema bakoranye na
‘Zacu Entertainment’ bishimira uko umwaka wagenze.
Zacu
Entertainment ni imwe mu nzu zitunganya filime, séries na gahunda
z’imyidagaduro zikomeye mu Rwanda. Yashinzwe hagati ya 2016 na 2017 na Producer
Wilson Misago, nyuma iza kugurwa na CANAL+ Group mu mwaka wa 2022.
Aho kugeza
ubu imwe mu bikorwa by’ingenzi Zacu Entertainment yakoze kuva yatangira
harimoGutunganya séries zakunzwe cyane mu Rwanda nka: Seburikoko,City Maid ,Indoto
,Ejo Si Kera ,The Bishop’s Family ,Ishusho ya Papa
Nyuma yo kugurwa na CANAL+, Zacu yakomeje kwagura ibikorwa byayo mu rwego rwo kugeza ibihangano nyarwanda ku rwego mpuzamahanga no gushyigikira umuyoboro wa televiziyo w’Ikinyarwanda.