• Imyidagaduro / ABAHANZI

  Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2026 umuramyi Tracy Agasaro abinyujije ku  mbuga nkoranyambaga ze  yifurije  Umugabo  we isabukuru nziza  aho  yagize ati ” Isabukuru nziza y’amavuko ku mugabo Imana yampitiyemo, kuri uyu munsi Ijuru ryanditse izina ryawe mu Isi utaje nk’umugabo gusa ahubwo uje nk’urumuri. Maze mu b’Umana bwayo ihuza ubuzima bwawe n’ubwanjye”

Tracy Agasaro yakomeje avuga ko Rene Patrick ari nk’isengesho rye ryasubijwe ahamya ko urukundo rwe rumukomeje.

Ati ” Urenze kuba uri umugabo wanjye, uri isengesho ryasubijwe ubuhamya mbamo buri munsi. Ukwizera kwawe kurankomeza Urukundo rwawe rukamfubika. Kugendana kwawe n’Imana bikantera roho yanjye ikabyigiraho mu buryo amagambo atasobanura…}”

Kugukunda birera, bimeze nko guhagarara mu gitangaza ntigeze ntekereza ko nabona. Isabukuru nziza y’amavuko rukundo rwanjye “Tariki ya 17 Nyakanga 2020 nibwo Rene Patrick yambitse impeta y’urukundo Tracy Agasaro bemeranya kubana akaramata.

Nyuma yaho tariki ya 27 Ugushyingo 2021 Rene Patrick yasabye anakwa umugore we Tracy Agasaro. Maze aba bombi baza gusezerana kubana akaramata mu birori by’ubukwe bwabo byabaye tariki ya 04 Ukuboza 2021.

Nyuma y’uko babanye nk’umugabo n’umugore aba baramyi bakoranye indirimbo zinyuranye zirimo: imirimo yawe, Jehovah, n’izindi nyinshi.

 

 

 

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments