• Amakuru / MU-RWANDA


Polisi y’u Rwanda (RNP), ku bufatanye n’ Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), yatangaje ko yataye muri yombi abantu batandatu bakekwaho gushuka urubyiruko barwizeza amahirwe yo kujya kwiga muri Canada.

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 13 Gicurasi 2026, Polisi yavuze ko aba bantu bari gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku bikorwa bakekwaho byo kubeshya abaturage no kubaka icyizere kitari cyo ku rubyiruko rwifuza kwiga hanze y’igihugu.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Polisi y’u Rwanda yagize iti: “Abafashwe barimo kubazwa kugira ngo hakorwe iperereza no kumenya ukuri ku by’iki gikorwa.”

Kuri uyu munsi, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho n’amakuru byerekana urubyiruko rwinshi rwari rwuzuye muri imwe muri hoteli zo mu Mujyi wa Kigali, rwagiye gushaka amakuru ajyanye no kujya kwiga muri Canada.

Amakuru yavugaga ko abantu barenga 1000 bari bateraniye aho, bamwe bavuga ko bari bategereje guhura n’abahagarariye amashuri cyangwa ibigo byo muri Canada. Icyakora bagezeyo basanga nta muntu uwo ari we wese uturutse muri Canada uhari.

Byatumye benshi batangira gukeka ko baba barashutswe cyangwa bashowe mu bikorwa byo kwambura abantu amafaranga binyuze mu masezerano adafite ishingiro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Boniface Rutikanga, yavuze ko iperereza rikomeje hagamijwe kureba niba aba bantu bari bafite ibyangombwa bibemerera gukora ibikorwa byo gushakira abanyeshuri amashuri hanze y’u Rwanda.

Yagize ati: “Turimo kureba niba bazwi na MINEDUC, niba Ambasade ya Canada ibazi, niba amashuri bavuga ko bahagarariye abazi, ndetse niba bafite ibyangombwa bibemerera gukora iyo mirimo.”

Yakomeje avuga ko hari uburyo bwemewe bwo gukora ibikorwa byo gufasha abanyeshuri kujya kwiga hanze, burimo kugira aho ikigo kizwi gikorera no kuba gifite ibyangombwa byose byemewe n’amategeko.

Ati: “Kugeza ubu ntitwavuga ko ari abatekamutwe. Iperereza ni ryo rizatanga ukuri ku byo bakekwaho.”

Ibi bibaye nyuma y’indi nkuru isa nk’iyi yabaye mu 2019, ubwo urubyiruko rubarirwa mu bihumbi rwahuriraga muri Kigali Convention Centre mu nama yari yiswe Wealth and Fitness Summit’.

Icyo gihe benshi bari bishyuye amafaranga yo kwiyandikisha, bizezwa ko bazahabwa amahugurwa ndetse bamwe bavuga ko bari bemerewe amafaranga y’amadolari 197 yo kwitabira. Nyuma byaje kugaragara ko bari bashutswe.

Abitabiriye iyo nama bishyuye amafaranga binyuze kuri Mobile Money, internet ndetse bamwe bishyura bageze aho inama yagombaga kubera.

Nyuma y’icyo kibazo, inzego z’umutekano zari zatangaje ko abazaga gushora urubyiruko muri bene ibyo bikorwa bazakurikiranwa, ndetse amafaranga y’abari baribwe akageragezwa gusubizwa.

Inzego z’umutekano zikomeje gusaba abaturage, cyane cyane urubyiruko rushaka amahirwe yo kwiga cyangwa gukora hanze y’igihugu, kujya babanza kugenzura niba ibigo cyangwa abantu bababwira ayo mahirwe bafite ibyangombwa byemewe n’amategeko.

Polisi yanibukije abaturage ko bakwiye kwirinda gutanga amafaranga cyangwa amakuru yabo bwite batabanje kumenya neza abo bari gukorana na bo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments