FEASSSA 2023: U Rwanda rwitwaye neza rwegukana imidali ine

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-25 05:39:59 Imikino

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Kanama 2023, Nibwo Abanyeshuri bahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza ibigo by’amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba (FEASSSA), begukanye imidali ine irimo itatu ya Zahabu ku Munsi wa Gatandatu wakinwe .

Ni imikino iri kuba ku nshuro ya 20 kuri iyi nshuro uyu mwaka yitabiriwe n’amashuri yo mu Rwanda, Kenya, Tanzania na Uganda aho iri kubera mu Karere ka Huye n’aka Gisagara guhera ku wa Gatandatu.

Aya marushanywa kandi yitabiriwe  n’abanyeshuri batarengeje imyaka 20 (biga mu mashuri yisumbuye) ndetse n’abatarengeje imyaka 15 biga mu mashuri abanza.

Kuri ubu rero u Rwanda rwegukanye imidali ine, bitandukanye n’uko rwagowe ku wa Gatatu ubwo hatangiraga gukinwa imikino yo mu byiciro by’abakina ku giti cyabo.

Bamwe mu begukanye imidali barimo umunyarwandakazi Umutesi Uwase Magnifique ufite imyaka 18, wiga kuri Groupe Scolaire Remera Rukoma mu Karere ka Kamonyi, yegukanye imidali ibiri ya Zahabu nyuma yo kuba uwa mbere mu gusiganwa ku maguru intera ya metero 100 na metero 400.

Mu gusiganwa metero 100, Magnifique yakoresheje amasegonda 12 yasize ibice bitandatu Rebecca Juma wo muri Kenya, naho muri metero 400 akoresha amasegonda 55,5 yasize amasegonda 2,1 Umunya-Uganda Anamu Vicky wamukurikiye.

Undi wegukanye umudali mu Mikino Ngororamubiri ni Nsanzumuhire Benjamin, wiga kuri ETENI, wabaye uwa gatatu mu gusiganwa metero 200, aza inyuma ya Alvin Inyangu wo muri Kenya na Oloya Ronald Kavin wo muri Uganda.

Umudali wa nyuma w’umunsi ku Banyarwanda na wo wabaye Zahabu nyuma y’uko GS Kabusunzu yo mu Karere ka Nyarugenge yegukanye igikombe mu mupira w’amaguru w’abakobwa itsinze Alliance yo muri Kenya igitego 1-0.

Mu gihe muri Rugby nta kipe y’u Rwanda yageze muri ½, muri Basketball hageze amakipe atatu arimo GS Marie Reine yatsinze Butere Girls yo muri Tanzania amanota 96-71 mu bakobwa.

Mu bahungu, Lycée de Kigali yatsinze Juhudi SS yo muri Tanzania amanota 95-78, naho Ste Bernadette itsinda Dagoretti High School yo muri Kenya amanota 77-74.

Muri Handball y’abahungu, u Rwanda ruzahagararirwa ku mukino wa nyuma na ADEGI yo muri Gatsibo nyuma y’uko yasubiriye ES Kigoma yo muri Ruhango nk’uko byagenze i Arusha mu 2022, aho kuri iyi nshuro yayitsinze ibitego 30-22.

ADEGI izahura na Kakungulu Memorial yo muri Uganda, yo yatsinze Mbooni yo muri Kenya ibitego 28-17 mu wundi mukino wa ½.

Mu bakobwa, Kiziguro SS yari ifite igikombe giheruka yakuye muri Tanzania, yasezerewe itageze ku mukino wa nyuma kuko yatsinzwe na Kawanda yo muri Uganda ibitego 22-17 muri ½.

Related Post