Sosiyete
y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangije irushanwa rya MTN Caller Tunez
Awards 2026 ndetse n’Ubukangurambaga bwa
Nicyo Gihe
Ni mu birori
byabaye ku mugoroba wo kuri uyu kane
aho Umuyobozi Mukuru wa
MTN Rwanda Monzer Ali ari kumwe n’Umuyobozi
ushinzwe ikorabuhanga muri icyo kigo Sen Somdev batangije ku mugaragaro ibyo bikorwa
byombi
Umuyobozi
ushinzwe ikorabuhanga muri MTN Rwanda Sen Somdev ubwo yatangizaga irushanwa ry’ibihembo bya MTN Caller Tunez Awards 2026 yavuze ko iki aricyo gihe kugira ngo
Abahanzi batangire kubyaza umusaruro ibihangano byabo binyuze
mu matora ya Caller Tunez z’Ibihangano
byabo .
Yakomeje
avuga ko
muri iri rushanwa Abahanzi
bashyizwe mu byiciro bitatu aribyo
Umuziki,Urwenya, n’ubusizi .
Ibyo byiciro
byose hagiye hagenwa uko bazahembwa Indirimbo
izahiga izindi muri caller Tunez Izahembwa Miliyoni 12, naho mu cyiciro cya
Abanyarwenya n’abasizi izahiga izindi
muri ibyo byiciro azajya ahembwa Miliyoni 2 z’amanyarwanda .
Mu ijambo
rye Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda
atangiza ubukangurambaga bwa Nicyo
Gihe Bwana Monzer Ali yavuze ko Nicyo gihe”, bugamije
gushishikariza abakiliya bayo gukoresha serivisi zitandukanye z’iyi sosiyete mu
buryo burushijeho gushimisha, bugezweho kandi bworohereza itumanaho rya buri
munsi.
Ubu
bukangurambaga buzwi nka #NicyoGihe bugamije kandi kongera ubusabane
hagati ya MTN Rwanda n’abakiliya bayo, binyuze mu myidagaduro, ikoranabuhanga
n’udushya mu itumanaho.
Ubukangurambaga bwa Nicyo Gihe igamije
Gukangurira abakiliya kwishimira no gukoresha telefoni zabo mu buryo
burenze guhamagara gusa
Guteza
imbere serivisi z’imyidagaduro nka Caller Tunes
Kongera
imikoreshereze ya internet mu buryo bwagutse
Gushyira
imbere ubunararibonye bw’umukiliya
Ubu
bukangurambaga bunagaragaza icyerekezo cya MTN Rwanda cyo gukomeza kuba hafi
y’abakiliya bayo binyuze mu serivisi zigezweho.
Uwo
Muhango wari witabiriwe n’abahanzi nka Mama Mariya Yohana,Massamba
Intore,Kitoko,Lil G ,Makanyaga Abdoul na Davis
D na bandi bakoreshejwe mu ndirimbo izamamaza ubukangurambaga bwa Nicyo Gihe
Like This Post? Related Posts