Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko imipaka ya Rusizi I na Rusizi II ihuza Akarere ka Rusizi n’Umujyi wa Bukavu yafunzwe by’agateganyo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu gihugu cya Repubulika iharanura Demokarasi ya Congo.
Iyi myanzuro yashyizwe mu bikorwa mu gitondo cyo ku wa 18 Gicurasi 2026
nyuma y’uko no ku mupaka wa Goma na Rubavu hafashwe ingamba nk’izo zo kurinda
ubuzima bw’abaturage.
Abaturage bageze ku mipaka mu gitondo basubijwe inyuma haba abashakaga
kwinjira mu Rwanda cyangwa kwambuka bajya muri Congo uretse amatsinda yihariye
nk’abanyeshuri abatwara ibiribwa n’abakora ubutabazi bemerewe gukomeza kwambuka
ku mpamvu z’ubuyobozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel yavuze ko iki cyemezo
kigamije kurinda abaturage icyorezo cya Ebola gishobora gukwirakwira vuba
binyuze mu guhura kw’abantu benshi ku mipaka.
Yagize ati “Ni ingamba z’agateganyo zo gukumira no kurinda abaturage bacu Turasaba
abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda”.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kugeza ubu nta murwayi wa Ebola
uragaragara mu Rwanda ariko igaragaza ko hakenewe gukomeza kwitwararika cyane
kubera ko icyorezo gikomeje kugaragara muri DRC.
Abaturage basabwe gukomeza ingamba zo kwirinda zirimo gukaraba intoki
kenshi n’isabune, kwirinda gusuhuzanya mu ntoki, kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwihutira
kwa muganga igihe hagaragaye ibimenyetso birimo umuriro mwinshi kuruka no kuva
amaraso
Ebola ni indwara yandura cyane iterwa na virusi ikaba yandurira mu
maraso amatembabuzi cyangwa ibikoresho byakozweho n’umurwayi wanduye.
Minisiteri y’Ubuzima
yatangaje ko mu Rwanda nta muntu urandura iki cyorezo kimaze kwica abantu 88
muri RDC.
Iyi virusi ya Ebola izwi nka Bundibugyo virus yabonetse bwa
mbere muri Uganda mu 2007-2008, yandura abantu 149, yica 37. Mu 2012 yagaragaye
muri RDC mu gace ka Isiro, yandura abantu 57, yica 29.