Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimba Imana wo mu
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo
Vicky Boaz yahuje imbaraga n’Umuramyi Prince Salomon Prince uba muri Canada bakorana Indirimbo
bise Huja Niacha .
Mu kiganiro
na Prince Salomon yadutangarije ko uyu
muhanzi uri kuzamuka
mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza
yamugejejeho igitekerezo amausaba
ko bakorana indirimbo nyuma y’igihe kinini abimusaba mu rwego rwo gukomeza kugera ku nzozi maze nawe kubera ko yari amze kubona ubuhanga bwe
mu myandikire ye ndetse n’imiririmbire bahitamo gukora iyo bise
Huja Niacha ,
Prince yakomeje atubwira ko
iyi Nidirimbo Huja Niacha ariyo
ndirimbo ya mbere Vicky Boaz ashyize
hanze kandi ko yamwijeje ko bagiye
gufatanya kugera ku nzozi ze yifuje kuva
kera
Huja
Niacha Nkuko Prince Salomon
yabidutangarije n’Indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana ikubiyemo ubutumwa bwo
kwizera no kwiringira Imana mu bihe
byose ,
Yakomeje atubwira
ko Izina Huja Niacha bisobanura ko
Imana Itigeze ikura amaboko yayo ku bana
.
Mu magambo
y’indirimbo, Vicky Boaz agaragaza uburyo
Imana yamubaye hafi, ikamurinda isoni ndetse ikamuba iruhande mu bihe byose haba
mu byiza cyangwa mu bikomeye.
Mu magambo
meza aryoheye amatwi hari aho agira ati “Ntabwo wankuyeho amaboko, uhora iruhande
rwanjye ibihe byose.”
Ayo magambo atanga ihumure ndetse akibutsa abantu ko Imana ihora iri kumwe n’abayizera.