• Imyidagaduro / ABAHANZI

Sosiyete INGO S.A itegura ikanatanga amakamba ya Miss Burundi yatangaje ko Mugisha Monica Celeste atakiri Miss Popularity 2025, nyuma yo gufata icyemezo cyo kumwambura iri kamba kubera kutubahiriza inshingano n’amasezerano yari afitanye n’iri rushanwa.

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 18 Gicurasi 2026, ubuyobozi bwa INGO S.A bwavuze ko uyu mukobwa yakoze ingendo zitandukanye zijya mu mahanga atabanje kubimenyesha cyangwa ngo asabe uburenganzira, nk’uko amategeko n’amasezerano agenga iri rushanwa abiteganya.

Abategura Miss Burundi bavuze ko bagerageje inshuro nyinshi gusaba ibisobanuro no kubona inyandiko zisobanura izo ngendo, ariko ntibabihabwa. Bavuze ko ibyo babifashe nk’ikosa rikomeye rinyuranyije n’indangagaciro z’amarushanwa ndetse n’ubunyamwuga busabwa uwambaye ikamba.

Mu byemezo byatangajwe harimo guhita yamburwa burundu ikamba rya Miss Popularity 2025 no kubuzwa gukomeza gukoresha iri zina mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Bivuze ko atemerewe kongera kwifashisha izina rya Miss Popularity 2025, igitambaro cy’iri rushanwa, ibirango bya Miss Burundi cyangwa ikindi cyose gifitanye isano na ryo mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi hose.

INGO S.A yanaburiye ko umuntu wese wakomeza gukoresha iri kamba cyangwa ibikorwa bifitanye isano na ryo mu buryo bunyuranyije n’iki cyemezo ashobora gukurikiranwa n’amategeko.

Ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwashimangiye ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurinda isura n’icyizere cy’amarushanwa ya Miss Burundi, ashingiye ku ndangagaciro zirimo ubunyamwuga, inshingano no kubahiriza amabwiriza.

Iki cyemezo cyakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagishyigikiye bavuga ko uwambaye ikamba aba agomba kubahiriza amabwiriza yose, mu gihe abandi bavuga ko hakwiye gusobanurwa neza iby’izo ngendo n’impamvu zatumye atabimenyesha mbere.

Kugeza ubu, Mugisha Monica Celeste ntaragira icyo atangaza ku mugaragaro ku cyemezo cyo kwamburwa iri kamba.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments