Tariki 19
Gicurasi 1994 ni umunsi wa 43 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze,
ukaba uwa 139 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari
ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya
no hino mu gihugu.
Kuri iyi
tariki, Abagore n’abana barenga 500 biciwe ku Kigo Nderabuzima cya Mushubi, mu
Karere ka Nyamagabe, maze bajugunywa mu cyobo cy’umusarani.
Bishwe nyuma
y’igihe kirenga ukwezi bari mu buhungiro kuko abantu bari baratangiye guhunga,
Jenoside igitangira. Kuva tariki ya 8 Mata 1994, abatutsi benshi bari
barahungiye ku Biro bya Komini Muko, ariko igice kinini cyabo bahungira kuri
Paruwasi ya Kaduha.
Abatuye hafi
batashoboraga kujya i Kaduha bakomeje guhungira i Mushubi baturutse mu
masegiteri ya Komini Muko n’agace ka Komini Musebeya kuko Ibiro bya Komini
byari byubatse hafi y’urugabano rw’ayo makomini yombi.
Ku itariki
ya 19 Mata 1994, haje igitero kiyobowe n’umwicanyi bahimbaga Rukokoma, gusa
ntabwo cyagize uwo cyicira kuri Komini kuko abari babarinze banze
kubatanga.
Icyo gihe
Burugumesitiri Kayihura Albert, Musonera wari Directeur w’amashuri abanza,
Rukokoma n’abandi bahise bakora inama bemeranywa ko babanza kwica abagabo naho
abagore n’abana bakazabica nyuma.
Abagabo
n’abahungu bapakiwe mu modoka eshatu bababeshya ko babajyanye i Kaduha kuri
paruwasi ngo kuko i Mushubi nta mutekano uhari.
Bageze ku
bilometero nka bitatu ahitwa mu Gashwati basanze igitero cyahabategeye
babicisha intwaro gakondo ku buryo harokotse umuntu umwe gusa wabacitse. Abandi
ntibashoboye kubacamo kuko abicanyi bari benshi bagose imodoka.
Abagore
n’abana bari basigaye kuri Komini bahabaye mu buzima bubi cyane, abagore bafatwa
ku ngufu. Ni bwo rero baje kwicwa ku itariki ya 19/5/1994.
Icyo gihe
haje igitero kiyobowe na Munyarihamye Pascal wari Resiponsabule wa Serire
Mushubi, gitwara abagore n’abana bagera kuri 500 kibajyana kubicira ku Kigo
Nderabuzima cya Mushubi babajugunya mu cyo cy’umusarani.
Imibiri
y’aba bagore n’abana bishwe ku matariki ya 19 na 20 Gicurasi, ishyinguye mu
rwibutso rwa Jenoside rwa Mushubi aharuhukiye imibiri isaga ibihumbi 14.
Hashyizwe
kandi ikimenyetso cyabo kiri mu kigo Nderabuzima cya Mushubi, aho mu
rwego rwo kubazirikana hashyirwa indabo mu gihe cyo Kwibuka.
Like This Post? Related Posts