U Rwanda rwagiranye amasezerano mashya y’imikoranire na Tanzania agamije guteza imbere urwego rw’ingufu, ibikorwa remezo byazo ndetse n’ubufatanye nyambukiranyamipaka hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 19 Gicurasi 2026 mu nama
nyafurika yiga ku iterambere ry’ingufu za nucléaire izwi nka Nuclear Energy
Innovation Summit for Africa iri kubera mu Rwanda kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21
Gicurasi 2026.
Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na Paul Kagame, yitabirwa
n’abarenga 1.200 barimo abayobozi bakuru b’ibihugu na za guverinoma
zitandukanye zo muri Afurika. Mu bayitabiriye harimo Perezida wa Tanzania Samia
Suluhu Hassan ndetse na Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure
Gnassingbé.
Amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi arebana no guteza
imbere ingufu, kubaka ibikorwaremezo byazo, guteza imbere ingufu zisubira,
kongerera ubushobozi ibigo bikora muri uru rwego ndetse no guteza imbere
ubufatanye bwambukiranya imipaka.
Yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ibikorwaremezo w’u Rwanda, Dr.
Jimmy Gasore hamwe na Minisitiri w’Ingufu wa Tanzania, Deogratius John
Ndejembi, imbere ya Perezida Kagame na Perezida Samia Suluhu Hassan.
Dr. Jimmy Gasore yavuze ko aya masezerano agaragaza ubushake
bw’ibihugu byombi bwo gukomeza guteza imbere umubano usanzweho no kwagura
ubufatanye mu rwego rw’ingufu.
Yagize ati “Aya masezerano azafasha ibihugu byombi gukomeza
gukorana mu bucuruzi bw’ingufu, kubaka ibikorwaremezo no guteza imbere
ubufatanye bwa tekiniki hagamijwe kwihutisha gahunda yo kwihuza kwa Afurika
y’Iburasirazuba.”
Mu ijambo rye ritangiza NEISA 2026, Perezida Kagame yavuze ko
Afurika ikwiye gufatanya mu guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire kuko
ari imwe mu nzira zizafasha umugabane kubona ingufu zihagije kandi zitangiza
ibidukikije.
Ati “Iyo ibihugu bikomeje gukora buri kimwe ukwacyo, iterambere
rigenda buhoro kandi rikaba rihenze. Ubufatanye mu rwego rw’ingufu ni ingenzi
kugira ngo Afurika igere ku iterambere rirambye.”
Perezida Kagame yanashimangiye ko igihe kigeze cyo gushyira mu
bikorwa imishinga y’ingufu aho kuguma mu biganiro gusa.
Perezida Samia Suluhu Hassan yashimye uruhare rwa Perezida Kagame
mu guteza imbere ibiganiro bya Afurika ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire,
avuga ko umugabane ugifite amahirwe menshi atarabyazwa umusaruro muri uru
rwego.
Kuri ubu Tanzania itunganya amashanyarazi angana na megawatt
4.500, ariko iki gihugu gifite intego yo kuzagera kuri megawatt hafi 8.000 mu
2030 ndetse na megawatt 70.000 mu 2050.
Na ho u Rwanda ruteganya ko ruzaba rukeneye megawatt zirenga 5.000
z’amashanyarazi mu myaka iri imbere, zivuye kuri megawatt 406 rufite ubu. Hari
kandi gahunda ko nibura mu 2030 ruzaba rufite urugomero cyangwa uruganda rutanga
megawatt 600 z’amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imishinga ihuriweho irimo
urugomero rwa Rusumo Hydroelectric Power Station ruhuriweho n’u Rwanda,
Tanzania n’u Burundi, rufite ubushobozi bwo gutanga megawatt 80
z’amashanyarazi. Biteganyijwe ko buri gihugu kizahabwa megawatt 26,6 zizafasha
abaturage benshi kubona amashanyarazi.