• Amakuru / MU-RWANDA


Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kalisa John uzwi nka K John, Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Kwizera Nestor na Ishimwe François Xavier, rutegeka ko igihano bari barahawe kigumaho uko cyari cyatanzwe n’urukiko rwo ku rwego rwa mbere.

Aba bagabo bari barakatiwe igifungo cy’imyaka itatu ndetse n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw buri umwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano no gusakaza amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina.

Mu iburanisha ry’ubujurire, ababuranyi basabaga urukiko gutesha agaciro imyanzuro yari yarafashwe mbere bavuga ko ibimenyetso byakoreshejwe bitari bihagije kugira ngo bahamwe n’ibyaha. Gusa urukiko rwagaragaje ko dosiye irimo ibimenyetso bifatika bishimangira uruhare rwa buri wese muri ibyo bikorwa.

Urukiko rwemeje ko Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad ahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso mu gusakaza ayo mashusho, mu gihe Kalisa John, Kwizera Nestor na Ishimwe François Xavier bo bahamijwe icyaha cyo kuyakora no kuyasangiza abandi.

Mu mwanzuro warwo, urukiko rwavuze ko impamvu zatanzwe mu bujurire nta shingiro zifite bwatuma urubanza rwahindurwa cyangwa ibihano bikagabanywa.

Rwanzuye ruti “Ubujurire bw’abaregwa nta shingiro bufite, bityo urubanza rwajuririwe rugumaho uko rwaciwe.”

Iki cyemezo gisoje icyiciro cy’ingenzi muri uru rubanza rwakurikiwe cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru kubera amazina y’abarugaragaramo ndetse n’uburemere bw’ibyaha baregwaga.

Amategeko y’u Rwanda ahana bikomeye ibyaha bifitanye isano no gukora, kubika cyangwa gusakaza amashusho cyangwa amakuru yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina mu buryo bunyuranyije n’amategeko, cyane cyane iyo bikorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga cyangwa uburyo bw’ikoranabuhanga.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments