Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije
n’ababyeyi n’abana mu kwizihiza umunsi wahariwe ba basogokuru uzwi nka Grandparents Day wabereye ku ishuri
rya Green Hills Academy.
Muri uwo
muhango, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bishimiye ibitaramo
by’umuco nyarwanda byakozwe n’abana biga mu mwaka wa gatatu w’ikiburamwaka muri iri shuri harimo umwuzukuru wabo Anaya Abe Ndengeyingoma
Imfura ya Ange Kagame na Ndengeyingoma Bertrand yavutse kuwa 19 Nyakanga 2020
Aba bana
berekanye imbyino n’indirimbo gakondo zigaragaza umuco n’indangagaciro
nyarwanda, ibintu byashimishije cyane abari bitabiriye uwo munsi.
Grandparents
Day yabaye umwanya wihariye wahuje abana n’ababyeyi babo bakuru, aho basangiye
ibyishimo ndetse banizihiza umuco nyarwanda. Abitabiriye uyu munsi bagaragaje
ko ari igikorwa gifasha abana kurushaho kumenya no gukunda umuco wabo, ndetse
no kubaka umubano ukomeye hagati y’ibisekuru bitandukanye.
Mu bikorwa
byaranze uwo munsi harimo imbyino gakondo, indirimbo z’umuco ndetse n’ibindi
bikorwa by’imyidagaduro byateguwe n’abanyeshuri. Ababyeyi bakuru bagaragaje
ibyishimo batewe no kubona abana babo n’abuzukuru babo bitabira ibikorwa
bibafasha gusobanukirwa amateka n’umuco by’u Rwanda.
Green Hills
Academy ni rimwe mu mashuri azwiho guteza imbere uburezi bushingiye ku
ndangagaciro, umuco ndetse no gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi butandukanye
bubategurira ejo hazaza.
Iki gikorwa cyanagaragaje akamaro ko kubungabunga umuco nyarwanda no kuwutoza abakiri bato kugira ngo bazawusigasire ndetse bawukomeze mu bihe biri imbere.
Like This Post? Related Posts