• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Ingabo za Nigeria zatangaje ku wa Kabiri ko zishe abandi bayobozi batatu b’umutwe wa Islamic State West Africa Province, mu bikorwa bya gisirikare bihuriweho n’igisirikare cya Amerika gishinzwe Afurika, United States Africa Command, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria.

Nk’uko byatangajwe mu itangazo ry’ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Nigeria ryashyizweho umukono na Maj. Gen. Samaila Uba, ibyo bitero byatumye umubare w’abarwanyi ba bajihadiste bamaze kwicwa ugera kuri 175 kuva ibikorwa bya gisirikare byatangira.

Igisirikare cyavuze ko bamwe mu bayobozi bakomeye b’uyu mutwe bamaze iminsi bicwa. Muri bo harimo Abd-al Wahhab, wavuzwe nk’umwe mu bayobozi bakuru bashinzwe guhuza ibikorwa by’ibitero by’iterabwoba ndetse no gukwirakwiza poropagande ya ISWAP.

Abandi bishwe harimo Abu Musa al-Mangawi, wari umwe mu bayobozi bakomeye b’uyu mutwe wa bajihadiste.

Leta ya Abuja yanatangaje urupfu rwa Abu al-Muthanna al-Muhajir, wari umwe mu bantu b’ingenzi mu gutegura no gukora ibikorwa by’itangazamakuru by’uyu mutwe, ndetse akaba yari hafi cyane ya Abu-Bilal al-Minuki, nawe wari umaze iminsi atangajwe ko yishwe.

Nk’uko igisirikare cya Nigeria kibivuga, kwica aba bayobozi bihungabanyije cyane uburyo ISWAP yakoreshaga mu gukwirakwiza ubutumwa no kugira ingaruka ku bantu binyuze mu itangazamakuru n’imbuga zitandukanye.

Ibi bikorwa bya gisirikare byanasenye ibikorwa remezo byinshi bya ISWAP, birimo ibirindiro, ububiko bw’intwaro, ibikorwa by’ubwikorezi ndetse n’imiyoboro y’amafaranga yakoreshwaga mu gushyigikira ibikorwa by’umutwe muri ako karere.

Ubuyobozi bw’ingabo za Nigeria bwatangaje ko buzakomeza uru rugamba kugira ngo “buhige kandi burandure abahungabanya igihugu n’umutekano w’akarere.”

Mu gihe kirenga imyaka icumi ishize, amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria yakomeje kuba indiri y’umutekano muke uterwa n’imitwe y’iterabwoba, aho ISWAP yigaragaje nk’umutwe ukomeye kandi ukora ibikorwa byinshi kurusha indi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments