Umugaba w’Ingabo
z’u Bufaransa zishinzwe imikoranire n’ibihugu bya Afurika Maj Gen Pascal Ianni, ari mu ruzinduko
rw’akazi mu Rwanda kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 20 Gicurasi 2026, aho
yagiranye ibiganiro bitandukanye n’abayobozi bakuru b’u Rwanda mu rwego rwo
gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano.
Uru
ruzinduko rugamije kongera imbaraga mu mubano usanzwe hagati y’ubufaransa n’u
Rwanda, by’umwihariko mu rwego rw’ubufatanye bwa gisirikare, amahugurwa,
guhanahana ubumenyi n’isesengura ry’imiterere y’umutekano muri Afurika.
Ku munsi wa
mbere w’uruzinduko rwe, Maj Gen Pascal Ianni yakiriwe anagirana ibiganiro na
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u
Rwanda, MK Mubarakh.
Ibi biganiro
byabaye mu rwego rwo gusuzuma aho ubufatanye busanzwe bugeze hagati ya y’ingabo
z’u Rwanda na Ingabo z’ubufaransa muri Afurika, ndetse no kurebera hamwe uburyo
bwakwagurwa mu nzego zitandukanye zirebana n’umutekano n’igisirikare.
Impande
zombi zagaragaje ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bukomeje kugira uruhare mu
guteza imbere amahugurwa y’abasirikare, kongerera ubushobozi inzego
z’umutekano, no guhanahana amakuru ku bibazo by’umutekano bigaragara ku
mugabane wa Afurika.
Nyuma y’ibi
biganiro, Maj Gen Ianni yakomereje mu nama y’akazi yabereye ku cyicaro cy’Ikigo
cy’ubufatanye mpuzamahanga bwa gisirikare, aho yakomeje kungurana ibitekerezo
n’abayobozi batandukanye ku ngingo z’umutekano w’akarere.
Ku wa 19
Gicurasi 2026, Maj Gen Pascal Ianni yasuye Ikigo cy’Imyitozo y’Ingabo z’u
Rwanda kizwi nka RDF Combat Training Centre Gabiro, aho yeretswe uburyo
abasirikare b’u Rwanda bahabwa imyitozo yihariye ijyanye n’imirimo itandukanye
irimo kurinda umutekano w’igihugu no kwitabira ubutumwa mpuzamahanga bwo
kubungabunga amahoro.
Muri urwo
ruzinduko, yishimiye uburyo ikigo cya Gabiro gikora ndetse n’uruhare kigira mu
kongerera ubushobozi abasirikare b’u Rwanda, anagaragaza ko imyitozo nk’iyi
ifasha mu kubaka ingabo zifite ubushobozi buhamye kandi zihagaze neza mu
guhangana n’imbogamizi z’umutekano.
Kuri uwo
munsi, Maj Gen Pascal Ianni yatanze ikiganiro cyiswe “lecture of opportunity”
ku banyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryigisha abayobozi bakuru
rizwi nka Senior Command and Staff Course, riri mu Karere ka Musanze District.
Mu kiganiro
cye, yagaragaje uko igisirikare cy’u Bufaransa kibona imiterere y’umutekano
muri Afurika, agaruka ku mbogamizi zugarije umugabane zirimo iterabwoba,
amakimbirane yitwaje intwaro n’ibindi bibazo by’umutekano bidakemurwa
byoroshye.
Yanasobanuye
ko ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika n’ibihugu byo hanze bukomeje kugira
uruhare mu kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano, ndetse no gushyiraho
ingamba zihuriweho mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihindagurika.
Abanyeshuri
bitabiriye iki kiganiro bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no kungurana
ibitekerezo, cyane cyane ku buryo bwo kurushaho kubaka ingabo zifite ubushobozi
bwo guhangana n’ibihe bitandukanye by’umutekano.
Uruzinduko
rwa Maj Gen Pascal Ianni rugaragaza ko ubufatanye hagati y’Ingabo z’ubufaransa
muri Afurika na RDF bukomeje gufata indi ntera, by’umwihariko mu bijyanye
n’amahugurwa, isesengura ry’umutekano ndetse no kubaka ubushobozi bw’ingabo.
Abasesenguzi
bavuga ko ubufatanye nk’ubu bufasha mu gushimangira umutekano mu karere ka
Afurika, cyane cyane mu gihe ibibazo by’umutekano bikomeje guhindura isura mu
bice bitandukanye by’umugabane.
Mu gusoza,
uru ruzinduko rufatwa nk’intambwe ikomeye mu gukomeza umubano w’u Rwanda n’u
Bufaransa mu rwego rw’umutekano, ndetse no mu rugendo rwo kubaka ingabo zifite
ubushobozi buhamye kandi zihuje n’igihe cya none.