Ingabo z’u
Rwanda, Rwanda Defence Force, zakiriye inama ya karindwi y’Itsinda Mpuzabikorwa
rya Guverinoma z’u Rwanda n’u Russia rishinzwe ubufatanye mu bya gisirikare
n’ikoranabuhanga rya gisirikare.
Iyi nama
y’iminsi itatu iri kuba kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 22 Gicurasi 2026, ikaba
ihuje intumwa z’impande zombi zigamije gusuzuma aho ubufatanye hagati y’ibihugu
byombi bugeze ndetse no kurebera hamwe indi mirongo mishya y’ubufatanye.
Iri tsinda
rihura buri mwaka rikaba rifatwa nk’urubuga rukomeye rwo kuganiriraho ibijyanye
n’ubufatanye bwa gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Burusiya, cyane cyane mu
bijyanye n’amahugurwa, kongerera ubushobozi inzego z’umutekano ndetse
n’ikoranabuhanga rya gisirikare.
Mu biganiro
biri kubera muri iyi nama, impande zombi zirimo kurebera hamwe uko amasezerano
y’ubufatanye asanzwe yashyizwe mu bikorwa ndetse no gushaka uburyo bwo
kurushaho guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye zirebana n’umutekano
n’igisirikare.
U Rwanda rukomeje
guteza imbere ubufatanye n’ibihugu bitandukanye mu rwego rw’umutekano no kubaka
ubushobozi bw’ingabo zarwo, hagamijwe gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga
amahoro no guhangana n’ibibazo by’umutekano ku rwego mpuzamahanga.
Ku ruhande
rw’u Burusiya, iyi nama igaragaza ubushake bwo gukomeza gukorana n’ibihugu bya
Afurika mu nzego zirimo umutekano, ikoranabuhanga ndetse n’amahugurwa ya
gisirikare.
Abasesenguzi
bavuga ko ubufatanye nk’ubu bushobora kugira uruhare mu gukomeza kubaka
ubushobozi bw’ingabo z’ibihugu byombi ndetse no gushimangira umubano wa
dipolomasi hagati ya Kigali na Moscow.
Iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura ubufatanye mpuzamahanga mu nzego zitandukanye, harimo umutekano, ubucuruzi, ikoranabuhanga n’iterambere rirambye.