Urukiko Rukuru rwa Nairobi muri Kenya, kuwa Gatatu rwategetse ko ingingo zimwe z’itegeko rihana ibyaha by’imibonano mpuzabitsina zitagomba gukora ku bana (teens/ adolescents) b’imyaka yegeranye bakoze imibonano mpuzabitsina ku bwumvikane bwabo.
Ni icyemezo impirimbanyi ziteze ko kigiye kugena bushya uko iki
gihugu gifata ibibazo by’imyifatire n’imibanire mu ngimbi n’abangavu bataruzuza
imyaka y’ubukure.
Uru rubanza rwashinzwe kubera ikirego cyo
gukurikirana abahungu babiri ku cyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa, abo bose
bari mu myaka 17 na 19.
Abareze bavuze ko zimwe mu ngingo z’itegeko rihana
ibyaha by’imibonano mpuzabitsina zikoreshwa mu guhana abana bataruzuza imyaka
y’ubukure bakoze imibonano mpuzabitsina bumvikanye aho kubarinda gukoresha nabi
ubuto bwabo no guhindurwa ibikoresho mu mibonano mpuzabitsina.
Impirimbanyi z’uburenganzira zivuga ko iki cyemezo
kizagabanya ifungwa no gukurikirana mu nkiko abana bumvikanye gukora imibonano
mpuzabitsina.
Zivuga kandi ko bizatuma haba impinduka mu
gushyiraho politike zifasha urubyiruko mu buryo bworoshye kugera kuri serivisi
zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.