Urwego rw’Igihugu
rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umuhanzi Ujekuvuka Emmanuel wamamaye nka
Marshal Ujeku, aho akurikiranyweho ibyaha birimo ubuhemu no kwihesha ikintu
cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ni nyuma
y’ibirego byatanzwe n’abaturage bavuga ko yabagurishije ibibanza byanditse ku
bandi bantu, ariko abaguze bajya gukora ‘mutation’ bagasanga byanditse ku bandi
bantu.
Marchal
Ujeku asanzwe azwi mu myidagaduro no mu bikorwa by’ubucuruzi bw’imitungo
itimukanwa, ni we muyobozi wa sosiyete yitwa “Marshal Real Estate” ikora
ibikorwa byo kugura no kugurisha ibibanza.
Amakuru
yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya
Kicukiro mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe
Ubushinjacyaha.
Dr.
Murangira yavuze ko Marchal akekwaho kugurisha abantu batandukanye ibibanza
bifite agaciro ka miliyoni 53,5 Frw ndetse n’amadolari 4,500 y’Amerika, nyamara
ibyo bibanza bikaba byari byanditse ku bandi bantu.
Yagize ati:
“Akekwaho ibyaha bibiri birimo ubuhemu no kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe
uburiganya, aho yagurishaga ibibanza byanditse ku bandi bantu bifite agaciro
kangana na 53,500,000 Frw n’amadorali y’amerika 4500."
Iperereza
ry’ibanze ryakozwe na RIB rigaragaza ko uyu mugabo yakoraga ubu bucuruzi mu
bihe bitandukanye, aho yagurishaga ibibanza abantu bakabyishyura bizeye ko
baguze umutungo wemewe n’amategeko. Nyuma yo kwishyura no gushaka gukora
mutation kugira ngo bahindurirwe uburenganzira ku butaka, ngo bamwe mu baguzi
basangaga ibibanza byanditse ku bandi bantu.
RIB ivuga ko
ibi atari ubwa mbere Marchal Ujeku abikurikiranyweho, kuko mu bihe bitandukanye
abaturage benshi bagiye batanga ibirego bisa n’ibi. Amakuru y’iperereza
agaragaza ko hari igihe yajyaga yemera gusubiza amafaranga y’abamuregaga kugira
ngo ikibazo kirangire, ariko uko ibirego byakomezaga kwiyongera niko byaje
kumugora kubyikuramo.
Marchal
Ujeku akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe
uburiganya, giteganywa n’ingingo ya 174 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama
2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo ugihamijwe, ushobora
guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu ndetse n’ihazabu iri
hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Akomeza
kandi gukurikiranwaho icyaha cy’ubuhemu giteganywa n’ingingo ya 176 y’iryo
tegeko. Ku gihano cy’ubuhemu, amategeko ateganya igifungo kiri hagati
y’imyaka itatu n’itanu hamwe n’ihazabu iri hagati ya 500,000 Frw na miliyoni
imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Dr.
Murangira yavuze ko abantu bakwiye kujya bagira amakenga mbere yo kugura
imitungo itimukanwa, cyane cyane ibibanza n’inzu, bakabanza gushaka amakuru
ahagije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.
Yanibukije
abaturage ko amafaranga yo kugura ubutaka cyangwa inzu akwiye gutangwa gusa
nyuma yo kwemeza neza ko uwo bagiye kugura ari we nyiri umutungo koko. RIB
yasabye kandi ko ibikorwa bya mutation bikorwa ako kanya imbere ya noteri
kugira ngo hirindwe ibibazo by’uburiganya bikomeje kugaragara muri ubu
bucuruzi.
Aragira ati:
“Abantu bagire amakenga, bajye bishyura igihe cyose bamaze kubona ko uwo bagiye
kugura ari we nyiri ubutaka cyangwa inzu, kandi bajye bishyira bahita bakora
'mutation' imbere ya notaire."
Ifungwa rya
Marchal Ujeku rije rikurikira ibibazo bimaze igihe bivugwa mu rwego
rw’ubucuruzi bw’ubutaka, aho abaturage bamwe bakomeje gutakaza amafaranga yabo
baguye mu mitego y’ababizeza ibibanza cyangwa amazu badafitiye uburenganzira
bwo kugurisha.