Abakunzi
b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana batuye mu Bubiligi no mu bindi bihugu
by'u Burayi baritegura kwakira igitaramo gikomeye cya Brussels Gospel Festival
2027, kizabera i Bruxelles kuva ku wa 26 kugeza ku wa 28 Gashyantare 2027.
Iki gitaramo
cyateguwe na Team Production gifite insanganyamatsiko igira iti "Uniting
through Worship", bisobanuye "Guhuza abantu binyuze mu kuramya
Imana."
Abateguye icyo gitaramo
batangaje ko ari igikorwa
kigamije guhuza abakristo b'ingeri zose, amatorero atandukanye n'abakunzi
b'umuziki wa Gospel, bakaramya Imana hamwe mu minsi itatu izaba yuzuyemo
indirimbo, inyigisho n'ubuhamya.
Festival
izabera muri Birmingham Palace, iherereye kuri Rue de Birmingham 112, 1070
Bruxelles, aho hateganyijwe kwakira abantu benshi bazaturuka mu Bubiligi, mu
Bufaransa, mu Buholandi, mu Budage ndetse no mu bindi bihugu.
Mu bahanzi
n'abavugabutumwa bamaze gutangazwa harimo: Bishop Emmanuel Karemera (Rwanda),Pastor
Ben & Chance (Rwanda),Israel Mbonyi (Rwanda),Richard Nick Ngendahayo (USA),Pastor
Stanley na Julienne Kabanda (Rwanda),Adrien Misigaro (USA),Aline Gahongayire
(Rwanda),Willy Uwizeye (USA)
Abategura
kandi batangaje ko hari abandi bahanzi n'abashumba b'amatorero bazatangazwa mu
minsi iri imbere, ibintu byatumye benshi bakomeza gutegereza iri serukiramuco.
Mu minsi
itatu y'iyi Festival hazaba ibikorwa bitandukanye birimo: Kuramya no guhimbaza
Imana,Inyigisho z'Ijambo ry'Imana,Gusengera hamwe,Guhura no gusabana hagati
y'abakristo baturutse mu bihugu bitandukanye,Gutanga ubuhamya n'ibiganiro
bigamije gukomeza ukwizera.
Abifuza
kwitabira bashyiriweho amatike y'amoko abiri. Hari itike y'umunsi umwe igenewe
abifuza kwitabira ibikorwa by'umunsi umwe gusa, ndetse n'itike y'iminsi itatu
izafasha abazitabira Festival yose, bakabona amahirwe yo gukurikira ibikorwa
byose no kubona imyanya myiza.
Brussels
Gospel Festival ikomeje kwiyubaka nk'imwe mu nama n'ibirori bya Gospel bikomeye
bihuza Abanyarwanda baba mu mahanga n'abakunzi b'umuziki wo kuramya Imana bo mu
bindi bihugu. Kuba izaba yitabiriwe n'abahanzi bakomeye nka Israel Mbonyi,
Aline Gahongayire, Adrien Misigaro na Willy Uwizeye, bitegerejwe ko izakurura
imbaga y'abazitabira.
Abateguye Brussels Gospel Festival basabye abazifuza
kwitabira kwihutira kwiyandikisha no kugura amatike hakiri kare kuko imyanya
iteganijwe ari mike, bavuga ko bifuza ko iyi Festival izaba umwanya wo kwegera
Imana, gusangira ukwizera no kubaka ubumwe hagati y'abakristo bo hirya no hino
ku Isi.