Za modoka 300 zitwara abagenzi Leta yemeye mu mushyikirano zigeze he?

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-27 17:39:11 Ubukerarugendo

???Ubwo yari mu kiganiro Urubuga  rw’Itangazamakuru kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng Uwase Patricie yagaragaje impamvu yatumye imodoka zikomeza kuba ikibazo.

Uyu muyobozi yatangaje ko igabanuka ry’imodoka zitwara abantu n’ibintu ryagiye Rigaragara mu myaka ishize rishingiye ku bunyamwuga buke bw’ababikora

Eng Uwase yavuze ko Leta ari yo yagiye kugura imodoka 300 zo gutwara abagenzi kuko nta muntu umwe wazigura zose.

Izo modoka zagombaga kuba zarageze mu Rwanda ariko habaho gukererwa bitewe n’uko uruganda rwo mu Bushinwa rwa Yutong rwari rufite abantu benshi bashaka imodoka zarwo.

Yavuze ko mu mpera z’Ugushyingo 2023, ari bwo imodoka zizaba zageze mu Rwanda. Hazabanza kugera 100 za mbere mu gihe mu Ukuboza 2023, zizaba zaje ari 300 zose hamwe.

Ati “Izi bisi uko ziteye zije gukemura ikibazo cyo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.”

Asobanura nizigera mu Rwanda zitazakoreshwa na Leta ahubwo ba rwiyemezamirimo ni bo bazazifata banyuze muri banki basanzwe bakorana na zo noneho bagende bazishyura buhoro buhoro cyangwa bazishyurire rimwe bitewe n’ubushobozi bafite.

Eng Uwase yavuze kandi ko ikibazo cy’igabanuka ry’imodoka kitari muri Kigali gusa ahubwo no mu ntara gihari bityo hari gutekerezwa uburyo n’abakorerayo bafashwa kugira ngo zongerwe.

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko hari imodoka 300 zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizongerwa muri Kigali mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’ubwikorezi

Related Post