• Amakuru / MU-RWANDA


Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ingamba nshya zikomeye zigamije gukumira icyorezo cya Ebola gikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zirimo no kubuza abanyamahanga bamwe kwinjira mu gihugu.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, u Rwanda rwemeje ko kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uragaragara ku butaka bwarwo, ariko rushimangira ko rwafashe ingamba zikarishye zo gukomeza kurinda abaturage no gukumira icyo cyorezo mbere y’uko cyambuka imipaka.

Nk’uko ayo mabwiriza mashya abivuga, umunyamahanga wese wageze muri RDC cyangwa wahanyuze mu minsi 30 ishize mbere yo kugera mu Rwanda, ntazemererwa kwinjira mu gihugu.

Icyakora, Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bafite ibyangombwa bibemerera gutura mu Rwanda bo bazakomeza kwakirwa, ariko abazaba baturutse muri RDC cyangwa bahanyuze bazajya bashyirwa mu kato no gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima hakurikijwe amabwiriza yashyizweho.

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko izi ngamba zigamije kongera ubushobozi bw’igihugu mu gutahura hakiri kare indwara z’ibyorezo no gukomeza kurinda ubuzima bw’abaturage.

Iri tangazo kandi ryahumurije abaturage n’abasura u Rwanda ko ibikorwa byose bikomeje nk’ibisanzwe mu gihugu hose, birimo ubucuruzi, ubukerarugendo, inama mpuzamahanga ndetse n’ingendo zo mu gihugu imbere, rikomeza gushimangira ko u Rwanda rufite umutekano kandi rwiteguye guhangana n’ingaruka zose zaterwa n’icyorezo cya Ebola.

Abaturage basabwe gukomeza gukaza isuku no kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima, birinda gukwirakwiza amakuru atizewe ashobora guteza impagarara.

Abafite amakuru cyangwa ibimenyetso bikekwa ko bifitanye isano na Ebola basabwe guhita bahamagara nimero zitishyurwa za RBC zirimo 114 cyangwa 912 kugira ngo bahabwe ubufasha bwihuse.

Kugeza ubu, abamaze guhitanwa na Ebola muri RDC by’umwihariko mu Burasirazuba bw’iki gihugu (mu Ntara ya Kivu y’Amagepfo, Kivu y’Amajyaruguru na Ituri) bamaze kurenga 180 mu gihe abayiwaye barenga 600. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments