Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bane bakoreraga SACCO yo mu Murenge wa Kigeyo, mu Karere ka Rutsiro, bakekwaho kunyereza umutungo w’iyo SACCO no gukoresha inyandiko mpimbano mu kurigisa umutungo wa rubanda.
Abatawe muri yombi ni Havugimana James wahoze ari Umuyobozi wa SACCO ya Kigeyo, Nishimwe Espérance wari ushinzwe kwakira no kubika amafaranga, Uwanyirijuru André wari ushinzwe ibaruramari ndetse na Nsabimana Evariste wari uhagarariye ishami rya Nkora.
RIB yavuze ko aba bantu bakekwaho kunyereza amafaranga angana na 88.356.530 Frw, aho iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hakoreshejwe inyandiko mpimbano mu guhisha uko ayo mafaranga yakoreshejwe ndetse n’aho yanyujijwe.
Amakuru aturuka mu iperereza agaragaza ko ibikorwa bakekwaho byaba byaragize ingaruka ku mikorere isanzwe ya SACCO ndetse no ku cyizere abanyamuryango bayifitiye, cyane cyane ko ari ikigo cy’imari kigamije guteza imbere abaturage binyuze mu kwizigamira no kugurizanya.
Dosiye y’aba bakekwa yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo hakomeze inzira z’amategeko.
Ingingo z’amategeko zihana kunyereza umutungo ziteganya ko umuntu uhamijwe icyo cyaha ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi, ndetse n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’umutungo wanyerejwe.
Ku bijyanye no guhimba cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, uwabihamijwe ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi hamwe n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 Frw na miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RIB yihanangirije abantu bose bafite inshingano zo gucunga umutungo wa rubanda cyangwa uw’ibigo by’imari, ibibutsa ko kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano ari ibyaha bihanwa n’amategeko kandi ko ababikora bazakomeza gukurikiranwa no gushyikirizwa ubutabera.
Like This Post? Related Posts