• Ubuzima /

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibikorwa byo guhangana n’icyorezo cya Ebola birimo kongerwamo imbaraga n’imiryango mpuzamahanga nyuma y’uko umubare w’abandura n’abakekwaho kwandura ukomeje kwiyongera mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu.

Toni zirenga 100 z’ibikoresho by’ubutabazi bwihutirwa zatangiye koherezwa mu duce twibasiwe cyane n’iki cyorezo cyane cyane mu Ntara ya Ituli aho iki gikorwa kiri gukorwa ku bufatanye bwa na Unicef.

Ibyo bikoresho birimo imyambaro n’ibikoresho byo kurinda abakozi bo kwa muganga, imiti, ibikoresho by’ubuvuzi ndetse n’ibikoresho by’isuku bigenewe abaturage bafite ibyago byinshi byo kwandura.

UNICEF ivuga ko ubu bufasha buzafasha abaturage bagera ku 100.000 batuye mu karere kamaze igihe kihanganira ibibazo byinshi birimo intambara, kwimurwa kw’abaturage ndetse no kutabona serivisi z’ibanze nk’ubuvuzi n’amazi meza.

Ku rwego rw’ibikorwa byo mu mirima, imiryango y’ubutabazi ikorana n’ubuyobozi bwa Congo hamwe n’ mu gushimangira ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo. Harimo kongera igenzura ry’ubuzima, gukwirakwiza amazi meza yo kunywa, ubukangurambaga ndetse no gukurikirana abantu bakekwaho kuba barahuye n’abarwaye.

Abashinzwe ubuzima bavuga ko kwegera abaturage no kubasobanurira iby’icyorezo ari imwe mu ntwaro zikomeye mu kugabanya ubwandu no gutahura abarwayi hakiri kare.

Imibare yatangajwe kugeza ku wa 26 Gicurasi igaragaza ko muri RDC hamaze kwemezwa abantu 121 banduye Ebola, muri bo 17 bakaba bamaze guhitanwa n’iki cyorezo. 

Hari kandi abantu barenga 1.000 bakekwaho kuba baranduye bari gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima.

Kubera uburemere bw’iki kibazo, UNICEF yatangaje ko yashyizeho urwego rwo hejuru rw’ubutabazi bwihutirwa ndetse inarekura amafaranga arenga miliyoni 6,5 z’amadolari ya Amerika yo gushyigikira ibikorwa byo kurwanya Ebola.

Imiryango mpuzamahanga ikomeje gusaba inkunga y’inyongera kugira ngo ibikorwa byo guhangana n’iki cyorezo byagurwe, hagamijwe gukingira abaturage bafite ibyago byinshi no gukumira ko Ebola yakwira mu tundi duce tw’igihugu cyangwa mu bihugu bituranye.

Abahanga mu buzima bagaragaza ko nubwo RDC ifite uburambe mu kurwanya Ebola, ikibazo cy’umutekano muke mu bice byibasiwe n’iki cyorezo gishobora gukomeza kugora ibikorwa byo gutanga ubuvuzi no gukurikirana abanduye, bityo hakaba hakenewe ubufatanye bukomeye bw’inzego zose kugira ngo iki cyorezo gihagarikwe vuba.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments