• Ubuzima /


Mu mujyi wa Nairobi, hadutse imwe muri salon (inzu z’ubwiza zitunganyirizwamo, imisatsi n’inzara)  z’ubwiza iri guha abarwayi ba kanseri umwanya wo kongera kugira icyizere, ihumure n’icyizere cy’ubuzima binyuze mu kubaha imisatsi (wigs) n’ivugurura ry’uruhu rwabo ku buntu.

Iyi gahunda igamije gufasha cyane cyane abarwayi bacitse imisatsi kubera imiti ya chimiothérapie, ikunze kugira ingaruka ku isura no ku byiyumviro by’umurwayi.

Amashusho yafashwe ku wa Kane agaragaza Diana Akech, nyiri iyi salon, hamwe n’itsinda rye, bafasha abarwayi mu kubashyiraho imisatsi y’ubwoko butandukanye, kubatunganya no kubasiga maquillage kugira ngo bongere kugaragara neza kandi biyumve bishimye.

Diana Akech yavuze ko igitekerezo cy’iyi gahunda cyaturutse ku nshuti ye yitwa Anne Kananu, waje muri salon afite ikibazo cya kanseri kandi imisatsi ye yaramaze kugwa.

Yagize ati: “Yaje muri salon afite kanseri, imisatsi ye yose yaraguye. Navuganye na we ndamuganiriza, ndamuhumuriza, hanyuma muha wig. Ni byo byatangiye byose.”

Akech avuga ko iyi serivisi itarenza gusa gutanga imisatsi, ahubwo ifasha kongera icyizere n’agaciro ku bagore bari mu bihe bikomeye byo kwivuza.

Yagize ati: “Iyo abagore baje bamaze gutakaza imisatsi yabo, tubibutsa ko bakiri beza. Bibaha icyizere cyo kubaho.”

Umwe mu barwayi, Grace Mumo, wasanganywe kanseri y’ibere yo ku rwego rwa kabiri, yavuze ko imiti ya chimiothérapie yamuhinduye cyane mu isura, bikamuteza guhangayika no kwigunga.

Yagize ati: “Isomo rya mbere rya chimiothérapie ni ryo ryatumye imisatsi yanjye igwa. Nagize ipfunwe cyane mu bantu kuko numvaga bashobora kumpa inkwenene.”

Yongeyeho ko iyo yambaye imisatsi y’ubuntu abasha kujya ahantu hose atisuzuguye.

Yagize ati: “Iyo wambaye wig, wumva uri nk’abandi bagore bose, ushobora kujya mu nama cyangwa no mu rusengero wiyumva neza.”

Mu gihugu cya Kenya, abarwayi ba kanseri bakunze guhura n’ihungabana, ivangura n’ingaruka z’ubukungu zikomeye kubera imiti ihenze. Ni muri urwo rwego ibikorwa nk’icya “Surviving Beautifully” bifasha mu guha abarwayi ubufasha burenze ubuvuzi, bigafasha abagore kongera kwiyubaka no kugumana icyizere n’agaciro mu buzima.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments