Guverinoma ya Amerika yatangaje ko ikomeje kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Kenya nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwa Nairobi ruhagaritse by’agateganyo umugambi wo gushyira muri iki gihugu ikigo kizajya cyakira abantu bakekwaho kwandura Ebola.
Amerika yavuze ko yamenye icyemezo cy’urukiko kandi ko iri gukorana
n’inzego za Kenya kugira ngo harebwe uburyo impungenge zagaragajwe zakemurwa.
Mu itangazo ryayo yagize iti: “Turimo kugirana ibiganiro n’abayobozi ba
Kenya kandi twizeye ko impungenge n’inzitizi zagaragajwe zishobora gukemurwa.”
Ku wa 28 Gicurasi 2026, Leta ya Kenya yari yemeye ko Amerika ishyira iki
kigo mu birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya Laikipia Air Base,
biherereye mu gace ka Mount Kenya.
Iki kigo cyari giteganyijwe gutangira gukora ku wa 29 Gicurasi 2026,
kikaba cyari kuzafashwa n’inzobere z’Abanyamerika mu rwego rw’ubuzima kugira
ngo zifashe mu gukurikirana no kwita ku bantu bakekwaho kwandura Ebola.
Icyakora, Katiba Institute, umuryango uharanira iyubahirizwa
ry’amategeko muri Kenya, watanze ikirego uvuga ko icyemezo cyo kwakira icyo
kigo cyafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umucamanza Patricia Nyaundi yahise ategeka ko uwo mushinga uhagarara
kugeza igihe urukiko ruzumva impamvu zatanzwe n’uyu muryango.
Urukiko rwemeje ko ruzatangira kuburanisha iki kirego ku wa 2 Kamena
2026.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko icyo kigo cyari giteganyijwe kugira
ibyumba 50 byo kwakira abarwayi cyangwa abakekwaho kwandura Ebola, kikaba cyari
gukorana n’abakozi baturuka mu nzego z’ubuzima za Amerika.
Iki kibazo cyaje no kuganirwaho mu kiganiro Perezida wa Kenya, William
Ruto, yagiranye na Marco Rubio ku wa 28 Gicurasi 2026.
Aba bayobozi bombi baganiriye ku buryo bwo gukumira ikwirakwira rya
Ebola mu karere, aho Amerika yanatangaje ko yiteguye gutanga inkunga irenga
miliyoni 13,45 z’amadolari ya Amerika yo gushyigikira ibikorwa byo kurwanya iki
cyorezo.