APR WVC yatsikiye imbere ya Zamalek mu gihe REG VC yatangaga isomo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-13 10:16:36 Imikino

Ikipe ya APR y’abagore ntiyahiriwe no gutangira kuko yatsinzwe n’igihanganjye cyo mu misiri Zamalek Mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika 2023 CAVB club championship ikomeje kubera mu gihugu cya Tunisia.

Wari umukino wa mbere wo mu matsinda kuri aya makipe yombi, ukaba kandi umukino wa mbere wo mu itsinda rya 4 (Group D) aya makipe yombi asangiye wakiniwe mu mujyi wa Nabeul ho mu gihugu cya Tunisia.

N’ubwo bizwi ko ikipe ya Zamalek inafite igikombe cya Shampiyona giheruka mu gihugu cya misiri ikomeye, ikipe ya APR WVC yatangiye iseti ya mbere ubona ko idafite igihunga ariko isumbywa cyane ubunararibonye n’abakinnyi bakomeye ba Zamalek maze iyitwara seti ya mbere ku manota 25 kuri 18.

Iseti ya kabiri n’iya gatatu zagoye cyane ikipe ya APR WVC kuba nayo yagaragaza ikinyuranyo cyangwa ikaba yabona iseti mu ikipe ya Zamalek kuko nazo yazitsinzwe ku manota 16 na 11 uko zikurikiranye bituma APR WVC itakaza umukino ku maseti 3-0.

Ikipe ya APR WVC iri mu itsinda rya kane isangiye na Zamalek yo mu Misiri, Letto Volleyball yo muri (Cameroon), na Customs of Nigeria yo muri (Nigeri)

Ikipe ya APR WVC izagaruka mu kibuga ku wa mbere taliki ya 15 ikina n’ikipe ya Letto Volleyball club yo mu gihugu cya Cameroon.

Ku yindi kipe ihagarariye u Rwanda ya REG VC mu bagabo yo yatangiye neza urugendo rwayo itsinda umukino ubanza yakinnyemo na Muger Cement Factory yo mu gihugu cya Ethiopia, maze iyitsinda amaseti 3-0 (25-14,25-20,25-21)

REG VC iragaruka mu kibuga kuri iki cyumweru icakirana na Mouloudia Sportive de BouSalem yo mu gihugu cya Tunisia


Related Post