• Amakuru / MU-RWANDA


Abaturage bo mu Mudugudu wa Kazirankara, mu Kagari ka Kanyamitana, mu Murenge wa Shyira, Mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko bamaze imyaka icyenda bategereje ibyangombwa bishya by’imitungo yabo nyuma yo gutanga amasambu yabo yubatswemo umudugudu w’icyitegererezo.

Aba baturage bavuga ko mbere bari bafite ibyangombwa by’ubutaka bwabo, ariko ubuyobozi bubasaba gutanga amasambu yabo kugira ngo hubakwe Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kazirankara. 

Mu masezerano bagiranye n’ubuyobozi, bemerewe guhabwa inzu nk’ingurane ndetse banizezwa ko bazahita bahabwa ibyangombwa bishya bihuye n’imitungo bahawe.

Icyakora, bavuga ko ibyo byangombwa bitaragera mu maboko yabo kugeza n’ubu, ibintu bavuga ko byabashyize mu gihirahiro ndetse bikabangamira iterambere ryabo.

Umwe muri bo yagize ati: “Twatanze ubutaka bwacu ku bw’inyungu rusange, duhabwa inzu nk’ingurane. Ariko imyaka icyenda irashize dutegereje ibyangombwa. Iyo ushaka kuguza muri banki cyangwa kubutangaho (ubutaka) ingwate nk'umutungo wawe, ntibikunda kuko nta byangombwa ufite.”

Aba baturage bavuga ko kutagira ibyangombwa by’imitungo yabo byabateje igihombo gikomeye kuko babuze amahirwe yo kubona inguzanyo no gushora imari mu mishinga yabafasha kuzamura imibereho yabo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyira buvuga ko bukizi kandi ko hari intambwe zimaze guterwa kugira ngo gikemuke burundu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira, Kampire Georgette, yavuze ko iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka, anizeza abaturage ko bitarenze uku kwezi kwa Kamena 2026 bazaba bamaze guhabwa ibyangombwa byabo.

Yagize ati: “Iki kibazo turakizi kandi cyarakurikiranywe. Hari ibikorwa biri gukorwa kugira ngo abaturage bahabwe ibyangombwa byabo. Turateganya ko bitarenze uku kwezi kwa Kamena bizaba byarangiye.”

Abaturage 14 ni bo bavuga ko batanze ubutaka bwabo kugira ngo hubakwe Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kazirankara.

Uyu mudugudu watujwemo abaturage bo mu byiciro bitandukanye, barimo abatishoboye, abimuwe mu manegeka ndetse n’abandi bari bakeneye gutuzwa ahantu haboneye.

Nubwo aba baturage bahawe inzu nk’ingurane z’ubutaka bwabo, bavuga ko ikibazo cy’ibyangombwa cyakomeje kubabera umutwaro mu myaka icyenda ishize. Kuri ubu amaso yabo bayahanze isezerano ry’ubuyobozi ribizeza ko uku kwezi kwa Kamena kuzarangira ikibazo cyabo gikemutse burundu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments