Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, Agathon Rwasa, yatangaje ko azitabira amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu 2027, yiyamamaza nk’umukandida wigenga.
Rwasa umaze imyaka irenga ibiri avanywe ku buyobozi bw’ishyaka rya Congrès National pour la Liberté (CNL), yashyikirije ku mugaragaro Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yigenga (CENI) dosiye isaba kwemererwa kwiyamamaza.
Icyakora, iki cyemezo gishobora kuzamura impaka zishingiye ku mategeko agenga amatora. Amategeko y’amatora ateganya ko abayoboke bari mu nzego z’ubuyobozi bw’ishyaka bagomba kwegura ku mirimo yabo mbere yo kwiyamamaza nk’abakandida bigenga.
Gusa Agathon Rwasa we avuga ko Itegeko Nshinga ry’u Burundi rimwemerera kwiyamamaza mu gihe amaze imyaka ibiri avanywe mu nzego z’ubuyobozi bw’ishyaka.
Yagize ati: “Igika cya gatatu cy’ingingo ya 99 kirumvikana neza. Nyuma y’imyaka ibiri umuntu avanywe mu nzego z’ubuyobozi bw’ishyaka rya politiki, yemerewe kwiyamamaza nk’umukandida wigenga. Ibi bireba uwirukanywe kimwe n’uweguye.”
Agathon Rwasa yakuwe ku mwanya wa Perezida w’ishyaka CNL ku wa 10 Werurwe 2024, nyuma y’inama idasanzwe y’ishyaka yabereye mu Ntara ya Ngozi, yari irinzwe n’abapolisi benshi.
Iki gikorwa cyari cyateguwe n’abadepite bari baratandukanye na Rwasa, bamushinjaga kutubahiriza amategeko agenga ishyaka no kugira uruhare mu macakubiri yarigaragayemo.
Rwasa yamaganye icyemezo cyo kumukura ku buyobozi, avuga ko cyari umugambi wa politiki wari ugamije kumubuza kwitabira amatora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2027.
Yagerageje kurwanya icyo cyemezo mu nkiko, ariko ikirego yari yatanze cyaje guteshwa agaciro n’ubutabera.
Nubwo yakuwe ku
buyobozi bw’ishyaka, Rwasa avuga ko atigeze atakaza abamushyigikira mu matora.
Yibutsa ko umutwe wa politiki yari ayoboye wagize amajwi menshi mu matora
y’abajyanama b’amakomine n’ay’abadepite yabaye mu 2010, aho CNL yaje ku mwanya
wa kabiri.
Icyo gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari banenze imigendekere y’amatora, bavuga ko habayemo ibitagenda neza.
Agathon Rwasa ashimangira ko kuba umukandida afite ishyaka cyangwa atarifite atari byo byonyine bigena niba abaturage bazamutora, ahubwo ko icy’ingenzi ari inkunga y’abaturage.
Yavuze ko kuba yarashoboye gukusanya amafaranga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Burundi yari asabwa nk’ingwate yo kwiyamamaza bigaragaza ko hari abantu bamushyigikiye.
Yagize ati: “Si ishyaka ritora, ni abantu, ni abaturage. Ikimenyetso ni uko nashoboye gukusanya miliyoni 100. Niba abantu bemeye kumfasha kubona amafaranga asabwa kugira ngo niyamamaze, ese bazabura kunshyigikira mu matora?”
Igikorwa cyo kwiyamamariza kuyobora u Burundi mu 2027 cyamaze gutangira, aho Perezida uriho ubu, Évariste Ndayishimiye, uzahagararira ishyaka riri ku butegetsi, ari we wabanje gushyikiriza CENI dosiye ye yo kwiyamamaza.
Amatora ya Perezida
wa Repubulika ateganyijwe ku wa 3 Gicurasi 2027, mu gihe icyiciro cya kabiri
gishobora kuba ku wa 1 Kamena 2027 mu gihe nta mukandida uzaba yabonye amajwi
asabwa kugira ngo atsinde mu cyiciro cya mbere.
Icyemezo cya Agathon Rwasa cyo kwiyamamaza nk'umukandida wigenga gishobora gutuma habaho impaka ku ishyirwa mu bikorwa ry'amategeko agenga amatora, cyane cyane ku bijyanye n'uburenganzira bw'abakuwe mu buyobozi bw'amashyaka yo kwiyamamaza.