• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Inzego z’umutekano zo muri Chile zatangaje ko zakoze igikorwa gikomeye mu kurwanya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, zifata toni zirenga 100 z’ibiyobyabwenge byari byarahishwe mu mbaho zatumijwe muri Bolivia.

Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi, Ubushinjacyaha bwo mu mujyi wa Arica ndetse n’Urwego rwa Gasutamo. Ibikorwa byo gusaka no kugenzura byabereye ku byambu bya Arica, Valparaiso na San Antonio.

Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi agaragaza ko hafashwe hafi toni igihumbi z’imbaho zari zarinjijwemo ibiyobyabwenge bitandukanye bingana na toni 108, birimo cocaine, cocaine hydrochloride na ketamine.

Abashinzwe iperereza bavuze ko uburyo bwakoreshejwe bwari buhanitse cyane, kuko ibi biyobyabwenge byari byinjijwe imbere mu mbaho ku buryo bitashoboraga kugaragarira amaso gusa, ahubwo byasabaga ibizamini bya laboratwari kugira ngo bimenyekane.

Amashusho yafashwe hifashishijwe drones ku cyambu cya Arica yagaragaje ibirundo by’imbaho biri kugenzurwa n’inzego z’umutekano ndetse n’abasirikare. Andi mashusho yo muri Valparaiso yerekanye imbwa za polisi zifashishwa mu gushakisha ibiyobyabwenge mu gihe abakozi b’umutekano bakoraga ubugenzuzi bwimbitse.

Minisitiri ushinzwe umutekano muri Chile, Martin Arrau, yavuze ko iki gikorwa cyerekanye ubushake bwa Leta bwo kurinda imipaka no kurwanya ibyaha bikorwa n’amatsinda mpuzamahanga y’abanyabyaha.

Iperereza ryagaragaje ko aya matsinda yari kubona inyungu zingana hafi na miliyari 8 z’amadolari ya Amerika iyo ibi biyobyabwenge biza kugera aho byari byoherejwe. Byari biteganyijwe koherezwa ku byambu 14 byo mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Guverinoma ya Chile yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa bikomeye igihugu kimaze gukora mu guhashya ubucuruzi mpuzamahanga bw’ibiyobyabwenge bukorerwa mu nzira z’inyanja.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments