Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko amasezerano agamije kurangiza amakimbirane hagati ya Amerika na Iran ashobora gushyirwaho umukono kuri iki Cyumweru, nubwo ubuyobozi bwa Iran bwo bukomeje kugaragaza ubushishozi ku gihe nyacyo ayo masezerano azasinyirwa.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko amasezerano namara gusinywa, Umuhora wa Hormuz, umwe mu mihora y’ingenzi ku isi inyuramo ubwikorezi bwa peteroli na gaze uzahita wongera gufungurwa ku bihugu byose.
Yagize ati:"Amasezerano ateganyijwe gusinywa ejo. Akimara gusinywa, Umuhora wa Hormuz uzaba ufunguye kuri bose.”
Ibi byatangajwe nyuma y’uko Esmaeil Baghaei, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, yari yavuze ko hakiri kare kwemeza itariki nyayo y’isinywa ry’ayo masezerano.
Yagize ati:“Bizasaba gutegereza tukareba igihe nyacyo inyandiko y’ubwumvikane izashyirirwaho umukono, nubwo bishoboka ko bitazaba ejo. (Yavugaga kuri iki Cyumweru)”
Pakistan ivuga ko amasezerano ashobora kurangira
Pakistan, yagize uruhare rukomeye mu buhuza hagati y’impande zombi, yatangaje ko ibiganiro bigeze kure cyane.
Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yavuze ko impande zombi zitari zarigeze zegera amasezerano nk’uko bimeze ubu.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Kamena 2026, Sharif yagize ati:“Turi hafi kugera ku masezerano y’amahoro kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho mbere. Dushobora kuyarangiza mu masaha 24 ari imbere.”
Yongeyeho ko Pakistan iri gutegura uburyo bwo gusinya ayo masezerano hifashishijwe ikoranabuhanga, mbere y’uko hakurikiraho ibiganiro bya tekiniki mu cyumweru gitaha.
Trump yongeye kuvuga kuri gahunda ya nikleyeri ya Iran
Trump yanakomoje ku kibazo cya gahunda ya nikleyeri ya Iran, avuga ko nyuma y’uko ibintu bizaba byatuje, Amerika izita ku bubiko bwa uranium Iran ifite.
Yagize ati:“Mu gihe gikwiye, tuzajyayo dukureho ibisigazwa bya gahunda ya nikleyeri, hanyuma ibyo bikorwaremezo bisenywe.”
Mu myaka myinshi ishize, ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byakomeje gushinja Iran gushaka gukora intwaro za nikleyeri. Iran yo yakomeje kubihakana, ivuga ko gahunda yayo igamije gusa gutanga amashanyarazi no guteza imbere ubushakashatsi bwa siyansi.
Trump kandi yaburiye ko niba ibiganiro bitatanze umusaruro vuba kandi mu mahoro, Washington ifite “ubundi buryo bwa nyuma” ishobora kwifashisha.
Iran ivuga ko amasezerano azakemura ibibazo byinshi byo mu karere
Ku wa Gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Seyed Abbas Araghchi, yatangaje ko impande zombi zegereje cyane amasezerano ya nyuma.
Yavuze ko ayo masezerano ateganya:
• Guhagarika intambara hagati ya Israel n’umutwe wa Hezbollah muri Libani;
• Kongera gufungura Umuhora wa Hormuz;
• Gukuraho bimwe mu bihano n’izibira Amerika yafatiye Iran;
• Gutangira ibiganiro byihariye ku kibazo cya nikleyeri nyuma y’isinywa ry’amasezerano.
Gusa, bamwe mu bayobozi ba Amerika bagaragaje ko inyungu Iran izahabwa zizaterwa n’uburyo izubahiriza ibyo izaba yemeye.
Intandaro y’aya makimbirane
Aya makimbirane yongeye gukara nyuma y’uko ku wa 28 Gashyantare 2026, Amerika ifatanyije na Israel yagabye ibitero ku hantu hatandukanye muri Iran.
Mu gusubiza, Iran yagabye ibitero kuri Israel ndetse no ku bihugu bifitanye umubano wa hafi na Amerika byo mu karere k’Ikigobe cy’Abarabu. Iran yananafunguye Umuhora wa Hormuz, ibintu byagize ingaruka ku bucuruzi mpuzamahanga bwa peteroli na gaze.
Nubwo muri Mata 2026 impande zombi zari zemeranyije ku gahenge, ibikorwa by’ubushotoranyi n’ibitero byakomeje kubaho rimwe na rimwe, harimo n’ibitero byabaye muri iki cyumweru hagati ya Amerika n’Iran.
Niharamuka habaye isinywa ry’aya masezerano, byaba ari intambwe ikomeye mu kugabanya umwuka mubi umaze amezi menshi hagati y’ibihugu byombi, ndetse bikongera icyizere ku mutekano n’ubucuruzi mpuzamahanga cyane cyane ku isoko rya peteroli n’ingufu.
Like This Post? Related Posts