• Imyidagaduro / IBITARAMO

Umuhanzi akaba n’umwe mu bakora bakanatunganya indirimbo Mugisha Robinson uzwi nka Element Eleeeh, agiye gutangira urugendo rw’ibitaramo bizenguruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), ruzaba mu mezi abiri akurikirana y’Ugushyingo n’Ukuboza 2026.

Nk’uko bigaragara ku nteguza y’ibi bitaramo, byiswe “USA Tour”, bigamije kwegera abakunzi b’umuziki b’uyu muhanzi batuye muri Amerika, ndetse no gukomeza kumenyekanisha ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga.

Element, umaze kumenyekana binyuze mu ndirimbo zitandukanye no mu buryo bwe bwihariye bwo gukora umuziki, ategerejweho kuzasusurutsa imbaga y’abazabyitabira, cyane cyane Abanyarwanda n’abandi bakunda umuziki Nyarwanda batuye muri diaspora.

Ibi bitaramo byateguwe na Innox Entertainment LLC ku bufatanye na Eleesphere, bikaba byitezweho kuba umwanya mwiza wo guhuza umuhanzi n’abafana be, no guteza imbere umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Element EleéeH aherutse gutoranywa muri gahunda yitwa Apple Music Up Next Africa, igamije kumenyekanisha no gushyigikira abahanzi bafite impano n’icyerekezo cyo kugera ku rwego mpuzamahanga.

Iyi gahunda ya Apple Music isanzwe izwiho gufasha abahanzi bakizamuka kubona urubuga rwagutse rubageza ku bakunzi b’umuziki hirya no hino ku Isi, binyuze mu gufata indirimbo zabo bakazishyira kuri ‘Playlists’ zihariye mu rwego rwo kurushaho kuzamamaza.

Kwinjira muri gahunda ya Apple Music Up Next Africa byitezweho kumufasha kuzamura izina rye ku rwego rwa Afurika no ku isoko mpuzamahanga ry’umuziki.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments