Miss Rwanda
2016, Jolly Mutesi, yatangaje ko yamaze gushyikiriza abanyamategeko be ikibazo
afitanye n’umuhanzi wo muri Uganda Bebe Cool, nyuma y’ibirego uyu muhanzi
aherutse kumushinja birimo ibyo yise uburiganya.
Mu butumwa
yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Jolly yavuze ko atafashe mu buryo bworoshye
amagambo yatangajwe na Bebe Cool, ahubwo yahisemo gukoresha inzira zemewe
n’amategeko kugira ngo ukuri kumenyekane.
Yagize
ati: “Ndashaka kubamenyesha ko ibirego byatangajwe na Moses Ssali, uzwi nka
Bebe Cool, ntabifashe nk’ibintu byoroheje. Mu rwego rwo kugira ngo iki kibazo gikurikiranwe
kandi gikemurwe hakurikijwe amategeko, namaze kugishyikiriza abanyamategeko
banjye kugira ngo bagikurikirane mu buryo bwemewe n’amategeko.”
Ibi
bibaye nyuma y’uko Bebe Cool ashyize hanze ibyo avuga ko ari ibimenyetso
bishimangira ko yaba yarahuye n’ibibazo by’amikoro cyangwa amasezerano
atarubahirijwe na Jolly Mutesi. Uyu muhanzi kandi yari yatangaje ko azakomeza
gushyira hanze amakuru n’ibimenyetso kugira ngo asobanure ibyo ashinja uwahoze
ari Nyampinga w’u Rwanda.
Icyemezo
cya Jolly cyo kwifashisha abanyamategeko gishobora gutuma uru rubanza rwerekeza
mu nkiko, aho impande zombi zizaba zisabwa gutanga ibimenyetso bishimangira
ibyo zivuga.
Kugeza
ubu, nta rwego rw’ubutabera cyangwa urw’amategeko ruratangaza ko rwatangiye
gukurikirana ku mugaragaro iki kibazo, ariko amagambo ya Jolly agaragaza ko
yiteguye kurengera izina rye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ese
uru rugamba hagati ya Bebe Cool na Miss Mutesi Jolly ruzarangirira ku
bwumvikane cyangwa ruzakomereza mu nkiko? Ibyo ni byo benshi bakomeje
gukurikiranira hafi.**
Like This Post? Related Posts