Umugore witwa Zaninka Liliane utuye mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Murambi, yafungiranywe mu nzu yari asanzwe atuyemo, nyuma y’uko ibikoresho bye byose byari biyirimo byasohowe na Uwiringiyamana Aroan uvuga ko baguze iyo nzu amafaranga miliyoni 15 Frw.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mayange, Akagari ka Bubangu, mu Murenge wa Murambi, ku wa Kane tariki ya 18 Kamena 2026.
Zaninka, mu kiganiro yagiranye na BTN TV, yavuze ko atigeze agurisha inzu ye, ahubwo ko Uwiringiyamana yamugurije amafaranga mu buryo buzwi nka “banki Lambert” angana na miliyoni 11 Frw, akavuga ko bumvikanye ko azayishyura hamwe n’inyungu, bityo akazishyura miliyoni 15 Frw mu gihe cy’amezi atatu.
Yagize ati:"Njyewe sinamugurishije inzu, ni amafaranga ya Lambert yangurije mbasha kuyikoraho ibi bikorwa byose (inzu) nshyiraho n'amannexe (inzu zo hanze), ibyo avuga byo kubaka n'ibyo nubakaga."
Ku rundi ruhande, mu masezerano bakoreye imbere ya noteri hagati ya Zaninka na Uwiringiyamana, bigaragara ko bagaragaje ko iyo nzu yaguzwe ku giciro cya miliyoni 15 Frw.
Zaninka avuga kandi ko Uwiringiyamana yamufungiranye mu cyumba cy’inzu ye, akamwaka imfunguzo, ndetse agashyiraho n’abarinzi, ibintu avuga ko byamuteye ikibazo gikomeye kugeza ubwo Polisi y’u Rwanda yatabaye ikamufasha gusohoka.
Abaturage batuye aho ibi byabereye bavuze ko ibyo Uwiringiyamana yakoze bidakwiye, cyane cyane gufungirana umuntu mu nzu ye, bagasaba ko hakurikizwa amategeko kugira ngo ikibazo gikemuke mu buryo buboneye.