Inzira
y'umuhora wa Hormuz imwe mu nzira
z'ingenzi zikoreshwa mu gutwara peteroli na gaz ku isi, iracyafunze nubwo Amerika
yatangaje ko yatangiye ibiganiro bishya na Iran bigamije guhagarika
amakimbirane no kongera gufungura iyi nzira y'ubucuruzi.
Mbere
y'intambara, hafi 20% bya peteroli na gaz bicuruzwa ku rwego mpuzamahanga
byanyuraga muri Hormuz. Gufungwa kwayo kwagize ingaruka zikomeye ku isoko
mpuzamahanga ry'ingufu, bituma ibiciro bya peteroli bizamuka ndetse n'ubucuruzi
mpuzamahanga bukomeza guhura n'ibibazo.
Perezida wa
Amerika, Donald Trump, yavuze ko ibiganiro bishya byatangiye hagamijwe gushaka
umuti urambye ku makimbirane no gufungura iyi nzira y'ingenzi y'inyanja.
Nk'uko Trump
yabitangaje, ibi biganiro byatangiye bisabwe n'ibihugu byo mu karere birimo Arabie
Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE) na Qatar, bishaka ko umutekano
n'ubuhahirane muri ako karere byagaruka uko byahoze.
Yavuze ko
ibiganiro byibanze ku ngingo ebyiri z'ingenzi: kongera gufungura urujya n'uruza
rw'amato y'ubucuruzi anyura muri Hormuz no kugera ku masezerano yerekeye
gahunda ya kirimbuzi ya Iran. Perezida Trump yavuze ko Iran iri guhabwa
amahirwe ya nyuma yo kugera ku masezerano, nyuma y'uko Amerika ihagaritse
ibitero bishya yari yateganyaga kugaba kuri icyo gihugu.
Icyakora,
ubuyobozi bwa Iran bwahakanye ibyo byatangajwe na Washington. Tehran ivuga ko
nta biganiro by'imbona nkubone biri kuba hagati yayo na Amerika, ahubwo ko
ibiganiro biri kuba ari ibihuza Iran na Oman, bigamije kureba uburyo bwo
gucunga neza urujya n'uruza rw'amato muri Hormuz.
Iran ivuga
ko hashobora kugerwaho amasezerano y'ubuhanga ku yindi nzira amato yakoresha,
ariko ishimangira ko kugeza ubu nta cyemezo kirafatwa cyo kongera gufungura
Hormuz ku buryo busesuye.
Mu gihe ibiganiro
bikomeje, umutekano muri ako karere uracyahangayikishije. Ubwato bunini butwara
ibicuruzwa bwagabweho igitero n'igisasu kitaramenyekana inkomoko yacyo hafi
y'inkombe za Oman, nk'uko byatangajwe n'Ikigo cy'u Bwongereza gishinzwe
gukurikirana umutekano wo mu nyanja (UKMTO).
Abashinzwe
iperereza batangaje ko bagikora ubushakashatsi kuri icyo gitero, ariko kugeza
ubu ntibaravuga niba hari abantu bahasize ubuzima cyangwa ngo batangaze ingano
y'ibyangiritse.
Kuva
intambara yatangira, Iran yakomeje gukangisha no kugaba ibitero ku mato
y'ubucuruzi anyura muri Hormuz, ibintu byatumye kohereza peteroli na gaz mu
mahanga binyuze muri iyo nzira bigabanuka cyane.
Kunanirwa
kubahiriza amasezerano y'agahenge yabanje kugerwaho byatumye umwuka mubi
wongera kwiyongera, bituma ibihugu byinshi bihangayikishwa n'ingaruka z'ibi
bibazo ku bukungu bw'isi, cyane cyane ku biciro by'ingufu no ku ruhererekane
rw'ubucuruzi mpuzamahanga.
Mu gihe
Amerika ikomeje gusaba ko Iran ihagarika burundu ibikorwa bifitanye isano na
gahunda yayo ya kirimbuzi, Tehran yo ikomeje gutsimbarara ivuga ko gahunda yayo
igamije gusa gukoresha ingufu za nikereyeri mu bikorwa bya gisivili kandi ko
idafite umugambi wo gukora intwaro za kirimbuzi.
Abasesenguzi
bavuga ko kongera gufungura umuhora wa Hormuz ari imwe mu ngingo z'ingenzi
zizagena niba amahoro ashobora kugaruka muri aka karere. Banagaragaza ko
ibizava muri ibi biganiro bizagira ingaruka zikomeye ku mutekano
w'Uburasirazuba bwo Hagati, ku bukungu bw'ibihugu byinshi ndetse no ku isoko
mpuzamahanga rya peteroli na gaz.
Mu gihe
impande zombi zigikomeje kutumvikana ku ngingo nyamukuru, amahanga akomeje
gusaba ko hakomeza inzira y'ibiganiro aho gukoresha imbaraga za gisirikare,
kugira ngo habeho amahoro arambye no kongera gusubukura ubuhahirane bwambukiranya
Hormuz.