• Imyidagaduro / IBITARAMO

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Kamena 2026 mu karere ka Huye niho hatangiriye ibitaramo bya MTN Iwacu na Muzika Festival 2026 .Ibyo bitaramo bigiye kubera kuri stade  ya Kaminuza nkuru y’U Rwanda byitabiriwe n’abaturage benshi bo mu mujyi wa Huye .

Guhera kw’isaha ya saa tanu imihanda yose yo mu karere  ka  Huye yari yuzuye imbaga y’ abantu  baganaga kuri Stade ya Kaminuza ari benshi ubona bafite amashyushyu  yo  gususurutswa n’abahanzi bakunda .

Kw’isaha ya saa saba umushyushyarugamba yari ageze ku rubyiniro aho yatangiye gususurutsa abantu


Ahagana kw’isaha ya Saa cyenda n’Igice  nibwo umushyushyarugamba yahamagaye umuhanzi Polyvalent ukorera  umuziki we mu karere ka Huye , yakiriwe neza n’abafana be b’I Huye  maze mu njyana  ya Kinyatrap yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze nka you , "Amayeri II", "Besto Sharing”, ”Kaliza” na “Amayeri I”.


I saa Kumi nibwo Mc Buryohe na Bianca Baby  bageze ku rubyiniro  bageze ku rubyiniro maze batangira bashimira abafatanyabikorwa ba MTN Iwacu na Muzika Festival 2026 , maze bakomeza gususurutsa ibihumbi by’abaturage b'I Huye .


Umuhanzi akaba n’umucuranzi ufite ubumuga  bw’uruhu Mugaara Aubea wari kumwe na ’band’ ye, bakiriwe ku rubyiniro maze aririmba indirimbo ye yishimiwe na benshi yise  Gakondo nyuma atanga ubutumwa ku buzima bwe .



Amalon ni we wambimburiye abandi ku rubyiniro i Huye abafana be bamweretse urukundo n’urukumbuzi mu mwambaro wa  costume’ y’umukara n’agatambaro k’umweru mu ijosi ariko ikoti ni rigufi cyane ku buryo rigarukiye mu rukenyerero. Ku mutwe, yambaye ingofero y’umweru y’aba ’cowboy’ yafatanyije kuririmbana nabo  indirimboze  zirimo Delira, Impanga, Impunzi , Nitabasare'Imana n'izindi ze zakunzwe ’.



 Ross  Kana niwe wagiye ku rubyiniro ari uwa kabiri yashimishije abafana be bitabiriye igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, i Huye nubwo ari ubwa mbere yataramiye I Huye yeretswe urukundo nabiganjemo inkumi  maze  abaririmbira  zimwe mu ndirimbo zenka Molela, Mami, Sesa n’izindi.


Umuraperi  Kivumbi King  yaserutse neza ku rubyiniro mu njyana ya Hip Hop, i Huye  yinjira asuhuza abakunzi bemu ndirimbo zirimo Kiri gute, Pull Up, Yarampaye n’izindi nyinshi



Marina wari waje yiteguye  urubyiniro yeretswe urukundo rwinshi maze nawe asusurutsa Ibihumbi by’abateraniye kuri Stade ya UR-Huye bafatanya nawe kuririmba indirimbo ze nyuma yafashe akaruhuko gato agarukana ku rubyiniro na MC/Dj Phil  Peter mu ndirimbo yabo bise Bimpame ibintu bihindura isura



Kenny Sol  wari waje yahindutse kubera inyogosho y’uruhara mu ndirimbo zirimo Haso, Ikinyafu, Joli, Phenomena n’izindi yasusurukije ab’i Huye maze bamufasha kubyina  ibyari ikibuga bihinduka ivumbi


Bushali  wari utegerejwe na benshi mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 yinjiye mu ishusho ya Spiderman  yatanze ibhishimo byinshi  mu ndirimbo ze nka Kurura, ku Gasima, Kinyatrap n’izindi nyinshi .



Platini usigaye  yiyita baba niwe wabaye umuhanzi wa mbere mu begukanye Primus Guma Guma wabimburiye  abandi gutaramira Abakunzi ba MTN Iwacu na Muzika Festival 2026 maze mu ndirimbo nka  ‘Urare aharyana, Isano, Mumutashye, Attention, Icupa n’izindi. Zab zakunzwe .




Davis D wiyita uwami w’amajyepfo Aherekejwe n’itsinda ry’ababyinnyi bambaye umukara hose kugera ku mutwe, babyina bunamye gake bazunguza imitwe batavuye aho bari, Davis D yinjiriye muri "Biryogo"  akurikizaho izindi  nyinshi ze zakunzwe asoreza ku ndirimbo Bermuda  yakoranye na Bushali


Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yageneye ubutumwa abitabiriye igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026.
Yagize ati "Reka nshimire abafatanyabikorwa baduteguriye ibintu byiza kugira ngo dusoze weekend twishimye. Ibi byose ariko ntabwo twabigeraho tudafite amahoro n’umutekano kandi ibyo byose tubikesha Perezida wa Repubulika.”




Chris Eazy  niwe wasoje igitaraco cya MTN Iwacu na Muzika Festival 2026 cyaberaga  i Huye ubwo yageraga ku rubyiniro  yatazanz eibyihsimo ku mbaga y;abantu barenga ibihumbi 15000  mu ndirimbo zirimo “Edeni”, “Basi Sori” yakoranye na Passy Kizito na “Sekoma”. Bana” yakoranye na Shaffy, ndetse na My Mind” yaririmbanye na Utah Nice wamusanze ku rubyiniro maze bakishimirwa byo mu Rwego rwo hejuru .

Igitaramo cya  MTN Iwacu na Muzika Festival 2026 cyateguwe  na  East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda, Primus na BPR Bank Rwanda Plc, biri kuba ku nshuro ya karindwi.

Igitaramo  cya MTN Iwacu na Muzika Festival 2026 gikurikira giteganyijwe ku tariki ya 27 Kamena 2026 i Ngoma mu burasirazuba 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments