Nyuma yo
kwerekanira ubukana n’ubuhangage bwabo mu gitaramo cya Summer
Country Tour I Musanze abahanzi
The Ben na Bruce
Melodie bongeye gucakiranira I Nyagatare
.
Ni mu
gitaramo cya Kabiri cya Summer Country Tour
cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Kamena 2026 kuri stade Goligota i Nyagatare
mu ntara y’Iburasirazuba aho cyitabiriwe
kandi na Bwiza na Kitoko Bibarwa bari kubaherekeza .
Iki gitaramo cyari kiyobowe n’abanyamakuru Lucky Nzeyimana na Bertrand cyatangijwe n’umuziki wavagwaga na
Dj RY aho imbaga y’abakunzi baba bombi bakomeje kugenda bizuka muri stade kugeza igitaramo gitangiye
.
Nkuko bimaze kumenyerwa Bwiza ukomeje kwerekana ko ariwe muhanzikazi muri iyi minsi uri
kwerekana ko ntawe bahanganye niwe
wabimburiye abandi ku rubyiniro aherekejwe n’itsinda ry’ababayinnyi basaga 10 maze mu ndirimbo ze
nka Gake Gake,Wibeshya, Exchange, Ready, Ahazaza, Yiwe, Best Friend, Ni dange
na Iyo twicaranye, asoreza kuri Ogera na Do me zatumye ko abakunzi bizihirwa byo mu rwego rwo hejuru
Nyuma ya Bwiza
yakrewe mu ngata na Kitoko Bibarwa wari umaze imyaka myinshi adataramira muri Nyagatare aho nawe yaserukanye nawe n’ababyinnyi 20 maze yanzikana indirimbo ze zabiciye bigacika mu
myaka yashize nka Rurabo, Agakecuru, Urukundo,
Akabuto, Sibyo na Thank You Kagame yatumye abari muri stade bose babyina kakahava .
Isaha nyakuri
yari itegerejwe n’abafana ba The
Ben cyageze maze
nawe nk’umwana wakomeje kugaragaza ko yishimiye gutaramira kw’ivuko i
Nyagatare maze mu myambaro izwi nk’ibikoyi
yambarwa n’aborozi bo muri ako gace
,The Ben wari uherekejwe n’itorero
yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze nka Ndi uw’i Kigali, Habibi, Am in love,
Sikosa, Ntacyadutanya, Ko nahindutse, Why, Pawa, Ni forever, Naremeye, Ndaje,
Roho yanjye, Binkolela, Loose Control, Plenty love na Thank you yasorejeho.
Ibintu byaje guhindura isura ubwo Bruce Melodie wateguye ibi bitaramo bya Summer
Country Tour nawe ukomeje kugaragaza ko atari umuntu woroshye muri uyu muziki
nyarwanda nubwo yari ku gitutu yatewe n’ibyavuzwe nyuma y’igitaramo cyabereye i
Musanze aho byavuzwe ko yaubiswe inshuro na The Ben .
Nkuko abamubanjirije
ku rubyiniro Bruce Melodie nawe yinjiranye mu ndirimbo ye yakunzwe na benshi
Ndumiwe akurikizaho izindi nyinshi nka Selebura, Funga macho, Ikinya, Ikinyafu,
Akinyuma, Saa moya, Ndakwanga, Nisindiye, Fou de toi, Igitangaza, Ubushyuhe,
Munyakazi, Bado, Pom Pom, Kungola, asoreza kuri Henzapu yishimiwe bikomeye
n’abakunzi be.
Nyuma y’icyo gitaramo gikomeje kuvugwaho byinshi ku mbuga nkoranyambaga biteganyijwe ko ku tariki ya
27 Kamena 2026 hazakurikiraho
icya gatatu kizabera mukarere ka Nyamata mu gihe ikizasoza kizaba tariki ya
4 Nyakanga 2026 i Rubavu